Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

MINEDUC: Iterambere rikwiye gushingira ku ku bumenyi n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 10-11-2018 saa 06:49:51
Munyakazi yahembye abanyeshuri bitwaye neza mu masomo y'ubumenyi (Ifoto Ngaboyabahizi Protais)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushizwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac aributsa ko iterambere rikwiye gushingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 10 umunsi wahariwe ubumenyi ku Isi, mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda CAVEM Busogo, hamuritswe ibikoresho binyuranye bikozwe mu ikoranabuhanga.

Habahembwe abanyeshuri babaye abambere mu mu bumenyi (Sciences), abitabiriye bemeza ko ubumenyi n’ikoranabuhanga ari byo shingiro ry’iterambere.

Dr Munyakazi yavuze ko u Rwanda ruteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga nk’umusingi w’iterambere “kuko igihugu cyacu ntigikora ku nyanja, nta bundi bukungu gifite bwihariye.”

Yavuze ko kuko “nta peteroli tugira, nk’uko biboneka ahandi, ubukungu bwacu bukwiye kubakirwa ku ubumenyi.”

Avuga ko iyo ari yo mpamvu mu rwego rwo kugera kuri gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi 2017-2024, hatangijwe ikigo gifasha mu bijyanye n’iterambere ry’ubumenyi mu bugenge.

Yibukije ko “Leta yacu yiyemeje no gushyigikira buri wese ufite igitekerezo cyo guhanga udushya binyuze mu bumenyi n’ikoranabuhanga.”

Munyakazi yahembye abanyeshuri bitwaye neza mu masomo y’ubumenyi (Ifoto Ngaboyabahizi Protais)

Doctor Justin Kabera yize ibijyanye n’ubutabire akaba n’umwarimu muri Kamunuza y’u Rwanda avuga ko ubuzima bwose bwa buri munsi bushingiye ku bumenyi n’ubutabire.

Yagize ati: “Ndasaba abiga ubumenyi cyane abiga ibijyanye n’ubutabire kububyaza umusaruro , kuko ubutabire ni ho hashingiye ubuzima bwa buri munsi ku muntu, reba imyambaro twambara , ibiribwa n’ibinyobwa binyuranye, imiti, ibikoresho byo mu iterambere nk’inyubako , ibinyabiziga n’ibindi byose isoko yabyo ni ubumenyi bushingiye ku butabire, aha rero barasabwa gukora no kuvumbura ibituruka ku butabire duhereye ku by’iwacu nk’imiravumba, n’ibindi bimera binyuranye”.

Ikirezi Niyonzima Caline ni umunyeshuri mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Muhabura Polytechnic, ashimangira ko ubumenyiari yo soko y’iterambere igihugu cyose ku isi cyagombye gushingiraho,

Yagize ati: “Ikoranabuhanga ryose ku Isi rishingiye ku bumenyi, kandi nta guhugu nabonye cyateye imbere kidafite abantu bize kandi badafite ubumenyi, nsanga rero bikwiye ko ikoranabuhanga rikwiye guhabwa umwanya wa mbere, buri wese akitinyuka akiga ubumenyi kuko ni bwo u Rwanda rwacu ruzatera imbere, n’abo ku yindi migabane batuzanira ibikoresho binyuranye biba byakozwe binyuze mu butabire na bo baba barasomye nka twe”.

Minisiri Munyakazi yasabye urubyiruko rw’abakobwa kwihatira kwiga ubumenyi , (sciences) kuko mu bahembwe umubare w’abakobwa wari muto.

Mu kwizihiza umunsi w’ubumenyi ku nshuro ya 10, u Rwanda rwihaye insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Amahoro n’iterambere kugeza mu mwaka wa 2020.’

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.