19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

MINEDUC iratangira kurambagiza abarimu bashya 29,000

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-07-2020 saa 09:30:12
Abarimu bashya 29,000 bagiye kwiyongera ku basanzwe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko igiye gutangira gushaka abarimu bagera ku bihumbi 29 bazatangirana n’umwaka w’amashuri witezweho gutangira muri Nzeri 2020.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yatangaje ko igikorwa cyo kurambagiza abarimu bashya kizatangira tariki ya 14 Nyakanga 2020, kugira ngo ubwo umubare w’ibyumba wiyongereye haboneke n’abarimu bahagije bagomba kwigisha abanyeshuri bazabyigiramo.

Minisitiri Dr. Uwamariya yagarutse kuri iyo gahunda mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ababobozi bwa MINEDUC n’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, ahagarutswe ku ruhare bagira mu guteza imbere uburezi ndetse babaka ari n’abafatanyabikorwa beza.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine asobanurira itangazamakuru uko amashuri azubakwa ku buryo budasanzwe

Biteganyijwe ko abarimu bashya  baziyongera ku basanzwe, bakaba biganjemo abazigisha mu byumba bishya bizaba byiyongereye ku bisanzwe, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yavuze ko ikibazo uburezi bwahuye na cyo gitewe na Covid19 kidasanzwe ari yo mpamvu kigomba gukemurwa mu buryo budasanzwe.

Yongeyeho kandi ko MINEDUC ishimira abanyamadini n’amatorero by’umwihariko uburyo bayifashije muri gahunda yo gutangiza amashuri y’inshuke bikaba bihura neza n’intengo bahuriyeho yo kurerera u Rwanda. Yakomeje abasaba ubufatanye mu kurushaho kunoza ireme ry’uburezi mu Gihugu, bagira uruhare mu kubaka ibyumba bishya.

Ibyumba by’amashuri biri kubakwa bingana n’ibyumbatswe mu myaka 16

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi  Mulindwa Samuel, yavuze ko ibyumba by’amashuri byatangiye kubakwa bingana n’ibyumba byubatswe mu myaka 16 ishize.

Biteganyijwe ko ibyumba by’amashuri bishya 22,505 n’ubwiherero 31,932 bizaba byuzuye mbere y’uko abanyeshuri batangira muri Nzeri 2020.

Yagize ati: “Nubwo ari umuhigo ukomeye dufatanyije nk’Abanyarwanda tuzabigeraho… Mu bushakashatsi twakoze twasanze imirenge 222 itagira ishuri na rimwe ry’imyuga n’ubumenyingiro niyo mpamvu twahisemo ko uyu mwaka twubaka amashuri ya TVET 81, kandi twihaye intego ko mu myaka ibiri iri imbere buri Murenge uzaba ufite ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro.”

MINEDUC yasabye amadini n’amatorero ubufatanye kugira ngo uwo muhigo uherweho, nk’uko n’ubundi basanzwe ari abafatanyabikorwa ba Leta muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Abahagarariye amadini n’amatorero batanze ibitekerezo bitandukanye by’uko uwo muhigo wagerwaho

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “MINEDUC iratangira kurambagiza abarimu bashya 29,000”

  1. Ibi bintu Ni byiza cyane rwose, gusa njye mbona bishora kutagerwaho kuko igihe gisigaye ni gito kandi hari aho bataratangira.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.