Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MINEDUC iranenga ababyeyi bafatanya n’ibigo gutumbagiza amafaranga y’ishuri

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 13-01-2019 saa 10:00:31
MINEDUC iranenga ababyeyi bafatanya n’ibigo gutumbagiza amafaranga y’ishuri

Minisiteri y’Uburezi iranenga cyane ababyeyi bari muri komite bafatanya n’abayobozi b’amashuri mu kwishyiriraho inyongera ku mafaranga y’ishuri no kubyumvisha abandi babyeyi hatitawe ku bushobozi bwabo.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene ubwo yihanangirizaga abayobozi b’ibigo kongeza amafaranga y’ishuri, aboneraho umwanya wo kunenga ababyeyi bafatanya n’abayobozi mu gutumbagiza amafaranga yakwa ababyeyi batitaye ku bushobozi bw’abandi babyeyi barerera muri iryo shuri.

Yagize ati: “Hari n’ababyeyi bari muri komite bitwa ngo bahagarariye abandi, ugasanga ni bo bafatanya n’abayobozi b’amashuri kumvikana no gushyiraho inyongera ku mafaranga y’ishuri, ibi na byo ntibikwiye.”

Minisitiri w’Uburezi avuga ko ababyeyi bifite ari bo batiza umurindi iyongezwa ry’amafaranga y’ishuri, ababyeyi batifite bakabirenganiramo kuko usanga mu nama abafite ubushobozi ari bo bemeza ibyo bumva byakwiyongera mu ishuri ari naho abayobozi b’amashuri bahera bahamagarira komite kubyemeza mu nama, aho usanga ba babyeyi baciriritse babirenganiramo.

Yasabye ababyeyi gutahiriza umugozi umwe nk’abantu bagira uruhare mu burezi, bakareba niba ibyo basaba bikenewe mu by’ukuri cyangwa bitari ngombwa, ariko nanone baba babona ko hari ibikenewe kugira ngo ishuri rigere ku ntera nziza y’uburezi bufite ireme bakabyumvikanaho nta ruhande ruremereye urundi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac we yihanangirije abayobozi b’amashuri baka abanyeshuri agahimbazamusyi katanaboneka bakakirukanirwa.

Dr Munyakazi yongeyeho kandi ko ingano y’agahimbazamusyi ishyirwaho n’ubuyobozi bw’ishuri bukabinyuza mu nama z’ababyeyi ngo byemezwe, akanenga cyane uburyo abarezi bose bahabwa agahimbazamusyi kandi kangana, abakora n’abadakora, ndetse n’abasinzi basiba akazi uko bishakiye.

Yagize ati “Ni ngombwa ko ababyeyi niba batanze agahimbazamusyi k’abarimu bahitamo abagahabwa, ndetse n’ingano buri wese akwiye guhabwa aho kumva ko ari inshingano ko buri murezi ahabwa agahimbazamusyi kandi adatanga umusaruro.”

Dr Munyakazi yavuze ko komite y’ababyeyi ari na yo ihagarariye abandi ikwiye kugira uruhare mu kugabanya abarezi agahimbazamusyi hibandwa ku bakora neza bagatanga umusaruro, abadakora n’abasiba uko bishakiye bakakimwa.

Ati: “Agahimbazamusyi ni iki? Gahabwa nde? Ababyeyi bakwiye kumenya ko agahimbazamusyi gahabwa umuntu w’indashyikirwa ku murimo, ukora neza agashimwa, utanga umusaruro mwiza mu kazi bikagaragarira n’ababyeyi.”

Umunyamabanga wa Leta anenga rero ubuyobozi bw’amashuri bwirukana abanyeshuri bataratanga agahimbazamusyi kuko wenda imiryango yabo ifite ubushobozi buke, bakanibagirwa ko agahimbazamusyi atari itegeko, ko gatangwa n’ababishoboye kandi kakagahwa abakora neza.

Yaboneyeho akanya ko kwihanangiriza abayobozi bihutira kwirukana abana ngo ntibatanze agahimbazamusyi, ngo ntibazanye imikoropesho, amasuka, imyeyo n’ibindi, asaba ko ibyo byose byazajya bibazwa ababyeyi aho kwirukana abana, bakavugana igihe bazabitangira bagategereza ariko abana bakiga.

Ati “Abana biga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze baratubaza ngo kuki mutubwira ko twigira ubuntu kandi baduheza hanze ngo ntitwatanze agahimbazamusyi n’ibindi dusabwa. Ibyo ntibikwiye ko abana birukanwa kubera ibintu nk’ibyo, kuko Leta yatanze iby’ibanze birimo kubaka amashuri, gushyiramo intebe, gutanga ibikoresho byose bikenewe ndetse no guhemba mwarimu.”

Ababyeyi na bo, cyane cyane abarerera mu mashuri ari muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 banenga uburyo bishyuzwa agahimbazamusyi, n’igihe umubyeyi atarakabona bakaba bamwoherereje umwana, bigatuma abenshi bakinubira n’ubwo bwose baba barakemeye mu nama z’ababyeyi.

Murorunkwere Anastasie ati “Ni byo agahimbazamusyi ababyeyi baba bakemeye, ariko uburyo kishyuzwa ni bwo butera benshi kwinuba. Usanga kishyuzwa n’imbaraga hakaba n’ubwo uwakabuze umwaka wose yimwa indangamanota.”

Gusa uyu mubyeyi yemeza ko niba ababyeyi baremeye agahimbazamusyi k’abarimu bakwiye kugatanga batiganda, ariko mu gihe hari uwakabuze, umwana agahabwa amahoro akiga mu gihe iwabo bagishakisha aho bakura amafaranga yo kugatanga.

Agahimbazamusyi ababyeyi bagenera abarezi babarerera ntikabujijwe, ariko nikabeho ku bwumvikane bw’ababyeyi n’abarezi, kandi hashyirweho uburyo bwo kugatanga butabangamira imyigire y’abanyeshuri.

MINEDUC iranenga ababyeyi bafatanya n’ibigo gutumbagiza amafaranga y’ishuri

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “MINEDUC iranenga ababyeyi bafatanya n’ibigo gutumbagiza amafaranga y’ishuri”

  1. Ako gahimbazamusyi niba atari itegeko kuki batareka ngo twibwirize tugatange cyangwa ntitugatange? Uratanga agahimbazamusyi umwana wawe batanamwigishije neza, utagatanga umwana bakamwirukana. MINEDUC rwose iki kibazo mugihagurukire kuko kimaze igih

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.