Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

MINEDUC igiye kwirukana bamwe mu bayobozi b’amashuri

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 26-10-2018 saa 08:41:00
Dr Mutimura Eugene, Minisitiri w'Uburezi (iburyo) na Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye (Foto Mugisha B.)

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko hari abayobozi b’amashuri ndetse n’abarezi bahawe ibihano harimo no kwirukanwa kubera amakosa yabagaragayeho.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene, yabwiye abanyamakuru ko abagera ku 118 bagomba guhanirwa amakosa bakoze mu kazi, harimo no kwirukanwa kuri bamwe.

Ni nyuma y’ubugenzuzi MINEDUC yakozwe mu byiciro bitatu muri uyu mwaka w’amashuri, bwari bushingiye ku kureba uko guta amashuri kw’abana guhagaze, isuku uko ihagaze mu mashuri, gusibiza abanyeshuri no kudakoresha mudasobwa zatanzwe n’imiyoborere y’amashuri.

Minisitiri Mutimura avuga ko byagaragaye ko hari abarezi badakora amasaha ahagije, abarezi badategura amasomo bazigisha ndetse n’ubuyobozi ntibukurikirane, bamwe mu bayobozi b’amashuri byagaragaye ko batwaye mudasobwa mu ngo iwabo aho kuziha abanyeshuri n’abarezi ngo bazikoreshe icyo zagenewe n’ibindi.

Dr. Mutimura yagaragaje ko mu byemezo bafatiwe harimo abazirukanwa, abazahagarikwa amezi atatu, harimo n’amashuri yafatiwe ibyemezo byo kutazatangira igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha w’amashuri mu gihe azaba ataruzuza ibisabwa n’abagiye kugirwa inama no kuganirizwa ngo basubire mu murongo mwiza.

Amashuri atazafungura mu gihe azaba ataruzuza ibisabwa ni 108, naho amashuri atagaragaza ibikoresho yahawe nk’uko byagaragaye mu bugenzuzi ni 38.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yagize ati: “Ntidushobora kwihanganira ko hari abarezi basiba akazi iminsi 15, ku wa 16 bakaza ku kazi ngo badafatirwa ibihano, bagakora iminsi itatu cyangwa ine, bakongera bakigendera bakazagaruka ukwezi kurangiye, na bwo bakongera bakamara iminsi 15 badakora.”

Dr Mutimura Eugene, Minisitiri w’Uburezi (iburyo) na Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (Foto Mugisha B.)

Yanenze kandi abayobozi badatanga mudasobwa zahawe ishuri ngo abarezi bazikoreshe mu kwigisha, avuga ko bibabaje kubona Leta iba yatanze amafaranga atagira uko angana ngo igure ibikoresho bikenewe mu burezi, byamara kugezwa ku mashuri ntibikoreshwe.

Kageruka Benjamin, umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubugenzuzi n’ireme ry’uburezi, na we yakomoje ku mafaranga Leta iha amashuri (Capitation Grant) ariko ntakoreshwe neza ndetse ntihanagaragazwe icyo yakoreshejwe.

Ati “Ni gute ushobora kugera mu ishuri rimwe, ukababaza amafaranga bahawe na Leta yunganira ifunguro ry’abanyeshuri no gukemura ibibazo bimwe mu mashuri, bakayakubwira, wababaza uko bayakoresheje ntibabashe kubisobanura, wababaza ibitabo byanditswemo imikoreshereze yayo ntubibone?”

Minisitiri yasoje iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru avuga ko amakosa yose yagaragaye mu mashuri azagira ingaruka ku bayobozi n’abarezi aho kuzigira ku banyeshuri.

Yasobanuye ko azafungwa nta ngaruka bizagira ku banyeshuri kuko Minisiteri y’Uburezi ifite inshingano zo kubashakira aho bayakomereza mu yandi mashuri yujuje ibisabwa.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.