MINECOFIN yasobanuye gahunda yo gushyiraho ikigo cy’ubutore muri buri ntara

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 27-05-2019 saa 17:03:05
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel atangiza urugerero ruciye ingando mu Karere ka Kamonyi (Foto Kanamugire E)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko hari gahunda yo kubaka ibigo by’ubutore muri buri ntara bizunganira icyo ku rwego rw’igihugu kugira ngo urubyiruko n’abandi Banyarwanda bashobore gutozwa ari benshi.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro urugerero ruciye ingando mu Karere ka Kamonyi. Muri aka karere urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize rugera kuri 317 ni bo bitabiriye iri torero, ni ukuvuga ko kuri buri mudugudu havuyemo umuntu umwe, nyamara ngo bagombye kwitabira ari benshi.

Abarwitabiriye bakora ibikorwa by’ubwitange mbere ya saa sita mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage nyuma bagahabwa ibiganiro ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Mu byatumye hatoranywa bake harimo n’ikibazo cy’aho bashoboraga gutorezwa n’aho bashobora gukorera nk’uko Minisitiri Dr. Ndagijimana yabisobanuye.

Yagize ati: “Imbaraga zirahari ariko hari icyo bisaba kugira ngo zikore; nko mu Karere ka Kamonyi kugira ngo bazane umuntu umwe ku mudugudu hari ikibazo cyo kumenya ngo aba bantu bazaba he, bazakorera he.

Bitabaje ishuri rya ASPEKA Kayenzi kubera ko ryari rifite imyanya ariko iyo riba ryuzuye byari kugorana kubona aho bakorera.”

Mu rwego rwo gukemura ikibazo nk’iki, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko Intara zigiye gutangira gukora inyigo zo kubaka ibigo by’ubutore bimeze nk’icya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, ndetse na cyo umwaka utaha kizaba cyamaze kuvugururwa no kwagurwa.

Ati: “Ubu ngubu muri gahunda y’igihugu harimo ko buri ntara izagira ikigo cy’ubutore hakaba n’ikigo ku rwego rw’igihugu noneho abantu bakagira ahantu hisanzuye bashobora kujya bagatozwa bafite ibindi bikorwa bakora.

Ariko biragaragara ko no mu turere hazakenerwa uburyo kugira ngo urubyiruko rwinshi rubone aho ruhurira rukore ibikorwa nk’ibi.”

Yakomeje agira ati: “Uyu mwaka ikigo cya Nkumba kiri kubakwa, harasanwa amazu yari asanzwe kikanagurwa, uyu mwaka w’ingengo y’imari cyaganewe amafaranga umwaka utaha bagasoza, ahandi mu Ntara bagiye gutangira gutegura inyigo.

Ariko hari ibyo bajya bakora bataha mu ngo iwabo bari mu biruhuko, ibyo bikorwa byose bihujwe ni imbaraga zakomeza kubyazwa umusaruro”.

Minisitiri Ndagijimana yashimye ibimaze kugerwaho n’uru rubyiruko avuga ko bitanga ikizere cyo kuzakora ibirenzeho nibaramuka bakoze batajenjetse kandi ko bazanahakura indangagaciro zunganira ubumenyi basanzwe bafite.

Yakomeje agira ati: “Iyo wize ubumenyi bwo mu ishuri gusa udashingiye ku ndangagaciro z’umuco, gukunda igihugu akenshi biba imfabusa, ni yo mpamvu rero ari umwanya wo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wagaruye Itorero rikaba ririmo gutanga umusaruro mwiza urubyiruko rutanga ikizere k’ejo hazaza.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel atangiza urugerero ruciye ingando mu Karere ka Kamonyi (Foto Kanamugire E)

Mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage ku bufatanye n’Akarere Intore zahize kubakira imiryango ine itari ifite aho kuba, guhanga umuhanda wa kirometero eshanu mu Kagari ka Bugarama uhuza Umudugudu wa Bunyegera na Remera.

Mu bizakorwa kandi harimo kubaka ubwiherero bune, kubaka ibikoni bine, udutanda tw’amasahane 20, kubaka ibiro by’umudugudu wa Remera n’ibikorwa by’ubukangurambaga ku isuku, mituweri, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.