Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

 MINECOFIN igiye kuvugurura igitabo cy’amateka cy’abayikoreraga bazize Jenoside

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 4, 2018

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Caleb Rwamuganza yatangaje ko bagiye kuvugurura amakuru n’ubushakashatsi bikubiye mu gitabo bakoze, “Understanding the History of the 1994 Genocide against Tutsi in two former ministries with affiliated agencies: Ministry of Finance and Ministry of Planning”, kibumbiyemo amateka y’abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikongerwamo andi mafoto n’andi makuru y’abahoze ari abakozi bayo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza, ashyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside ku kicaro cya Minisiteri (Foto Samuel M)

Igitekerezo cyo kuvugurura no kongera amakuru muri iki gitabo cyasohotse muri Mutarama 2018, cyazamuwe na Nkuranga Egide, wari uhagarariye Umuryango Ibuka, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; aho yagaragaje ko hakiri amafoto menshi n’amakuru atari muri icyo gitabo kandi azwi, amwe afitwe n’abarokotse Jenoside bo mu miryango y’abishwe.

Rwamuganza asubiza icyo kifuzo, yabanje gushimira uburyo nka Minisiteri bafatanyije n’imiryango y’ababuze ababo bayikoreraga na komite yabo mu gutegura ubushakashatsi bukubiye muri icyo gitabo.

Ati “Iyo mutifatanya natwe mu gukusanya aya makuru n’abashakashatsi twari twashatse ngo badufashe nta kuntu bari kubona ibintu banditse muri kiriya gitabo ubona bifite amakuru koko menshi cyane.

Iki gitabo tumaze kugishyira mu Kinyarwanda n’Icyongereza, ariko nk’uko uhagarariye Ibuka yabivuzeho, nko mu gihembwe gitaha turashaka ko tuzaba twashoboye kugisubiza mu icapiro, kandi nk’uko ari kinini kitakorohera buri wese kugisoma turagira ngo dukoremo ibitabo bikubiyemo amakuru yose ahagije ariko ari ibitabo bito”.

Visi-Perezida wa Ibuka Nkuranga Egide, yasabye abahagarariye imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gukomeza gushaka amakuru n’amafoto y’abataraboneka kuko hari amwe ashobora kuboneka byaba byiza akaboneka yose.

Rangira Madeleine, uhagarariye imiryango y’abakoreraga MINECOFIN n’ababakomokaho, yavuze ko nk’abarokotse Jenoside babashije gukora imiryango bahuriramo, Minisiteri nayo ibafasha mu buryo butandukanye bwaba mu kubatera inkunga no kwiyubaka, ariko asaba ko bakomeza gufasha bamwe mu rubyiruko rw’abana barokotse badafite ubushobozi, batanafite akazi .

Muri iki gitabo, hagaragaramo amakuru y’abantu bayoboye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, amakuru ya buri mukozi wese wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo yakoraga, imyaka yari amaze, amakuru avuga uburyo Leta yo hambere (yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) yakoresheje amafaranga y’igihugu agurwamo intwaro zo kwica abana bacyo, amakuru agaragaza amabanki yakoranaga na Leta y’icyo gihe n’andi makuru abashakashatsi bagaragaje atandukanye.