Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

MINALOC yerekanye aho ingengo y’imari 2017/18 yagenewe igeze ishyirwa mu bikorwa

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 31-01-2018 saa 10:25:51
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Kaboneka Francis agaragaza Urwego Minisiteri igezeho ishyira mu bikorwa ingengo y'imari (Foto Gisubizo)

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yagaragarijwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ingengo y’imari mu iterambere n’imibereho myiza mu nzego z’ibanze (LODA), uburyo ingengo y’imari ya 2017/2018 yashyizwe mu bikorwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis agaragaza Urwego Minisiteri igezeho ishyira mu bikorwa ingengo y’imari (Foto Gisubizo)

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis, avuga uburyo ingengo y’imari yakoreshejwe kugera ku itariki ya 31 Ukuboza 2017, atangaza ko  MINALOC yari igeze ku kigereranyo cya 60%, LODA iri ku kigero cya 44% mu gihe mu nzego z’ibanze byari kuri 40% byose bikaba bijyana n’uko ingengo y’imari iba yabonetse.

Avuga ko amafaranga y’ingengo y’imari yose yari iteganyirijwe guteza imbere abaturage ari miliyari 156 kandi uko iboneka ari nako ikoreshwa bityo agaragaza ko hari imikoranire ya bugufi hagati ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku buryo n’ikibazo cyagaragaye kibasha gukemurwa.

Kaboneka akomeza atangaza ko mu mezi 6 ashize y’ingengo y’imari 2017/2018 hamaze gukoreshwa amafaranga ava mu baterankunga na Leta ari 44% muri ayo mafaranga agera kuri 82% akaba yaramaze koherezwa mu turere.

Nk’uko akomeza abisobanura mu kugaragaza uruhare rwa MINALOC mu gukurikirana ingengo y’imari, Kaboneka avuga ko mu ngengo y’imari igamije guteza imbere abaturage ikigo LODA cyabashije kugera ku rwego rwa 82%, atangwa n’abaterankunga, abasha kwerekezwa mu turere kandi ahenshi bikaba byarakozwe 100%.

Kaboneka agira ati: Muri ayo tuvuga atangwa n’abaterankunga yatanzwe mu nzego z’ibanze nk’uturere angana na 100% yagiye atangwa mu rwego rw’imibereho myiza, mu nkunga no mu mirimo iteza imbere abaturage”.

Akomeza avuga ko ari urwego rwiza nka MINALOC yishimiye yagezeho ku mikoranire na MINECOFIN yagiye irekurira amafaranga ku gihe kuko hari indi myaka byabaga biri munsi y’icyo gipimo.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, Depite Mukayuhi Rwaka Constance, yashimye ibipimo byagaragajwe na MINALOC mu mezi 6 gusa ashize kuko bitanga ikizere ko amafaranga azashyirwa mu mishinga y’abaturage azaboneka. Nyuma yo gushima kimwe na bagenzi be bagize komisiyo bagarutse cyane mu kumenya indi mishinga iteganywa mu mezi akurikira.

Kaboneka avuga ko harimo imishinga yo gutunganya imigi yunganira Kigali, ikazibanda mu ikorwa ry’imihanda ya kaburimbo, ariko kubera ibikorwa byagiyemo by’insinga z’itumanaho bigafata igihe mu kuzikuramo.

Avuga ko hari amasezerano yasinywe hagati ya Banki y’Isi, LODA, imigi 6 ariko kampani zashyizemo insinga zikaba zitarasinye ayo masezerano bigasaba umwanya wo gusubira inyuma kumvikana nazo.

Ibyo bishimangirwa na Ningabire Yves Bernard, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi, gukurikirana n’ubugenzuzi muri MINALOC, avuga ko iyo mishinga igeze ku rwego rushimishije rwa 17% gusa, agaruka no ku mbogamizi zijyanye no kwimura abaturage mu bice bimwe.

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni imibare y’ingengo y’imari yatangwaga n’uturere itandukanye n’iyo MINECOFIN yabaga yatanze, aho Minisitiri Kaboneka abatangariza ko bakoranye n’inzego z’ibanze hakiri kare kandi n’imishinga yose yateguwe guhera ku midugudu kuzamuka yagejejwe muri MINALOC,  ku buryo nyuma yo guhura na MINECOFIN uturere tuzagaragarizwa imishinga yose yemewe kandi hatazongera kubaho kubusanya.

Ibyo byagaragajwe kugira ngo iyo komisiyo izabashe kwegera inzego z’ibanze ngo zigaragaze ibibazo bihari n’imishinga yateguwe n’aho igeze ishyirwa mu bikorwa.

 

 

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.