Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

MINALOC yatangije ikoranabuhanga rihuza ibyiciro by’ubudehe na serivisi z’ubuzima

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 21-02-2018 saa 06:42:32
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Kaboneka Francis ibumoso n'Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Ndimubanzi Patrick(Foto Sezibera A)

Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage mu nzego z’ibanze, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyizeho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha umuturage kumenya ikiciro cy’ubudehe abarizwamo no gufasha inzego za Leta gucunga neza  umutungo ugenewe abaturage harimo n’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, umuturage agahabwa serivisi zihuse atagombye gusiragira.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis ibumoso n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Dr Ndimubanzi Patrick(Foto Sezibera A)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka  yatangaje ejo hashize tariki 20 Gashyantare ko nyuma y’uburyo bwari busanzweho bufasha abaturage kumenya ikiciro babarizwamo, iryo koranabuhanga rigamije korohereza Umunyarwanda  kubona serivisi, ibyo bikaba bije nyuma ya serivisi zitanoze  zagiye zigaragara.

Agira ati: Ibyerekeranye n’ubudehe byagiye bigaragaramo ibibazo bishingiye ku muco n’amateka by’Abanyarwanda, bigakorwa mu buryo bwo kwihesha agaciro no kwiyubaha, ariko hakaba hari abatangiye kugenda babiteshukaho bakumva ko gufashwa ari umurage cyangwa ibintu bihoraho ari nayo mpamvu hatangiye gahunda yo kumvisha bene abo ko bakwiye guharanira kwifasha batera intambwe ijya imbere, Leta ntibahoze muri icyo kiciro cyo gufashwa.”

Minisitiri Kaboneka akomeza asobanura ko hari n’abandi basanzwe bafite uko bifite ariko bamwe bakumva babarizwa mu kiciro cy’abo Leta yahora itera inkunga, agasanga iyo mitekerereze n’imyumvire biteye bityo bidindiza iterambere.

Agira ati: “Izo gahunda zigamije gufasha abaturage umwaka umwe, imyaka 3, umwaka wa 4 na bo bakaba bashobora kwifasha kuko icyo gahunda igamije ari ukuzamura abaturage bava mu rwego rw’ubukene bajya mu rwego na bo bashobora kwifasha igihugu kigakomeza kujya mu iterambere”.

Kaboneka asaba Abanyarwanda kuryitabira kuko MINALOC irihuriyeho n’urubuga Irembo, RRSB, n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’uturere kuko bahuje imirongo yabo kandi barimo gukorera hamwe.

Avuga ko umuturage atazongera gusiragira ashakisha ikiciro cy’ubudehe arimo kuko wasangaga ava kuri RSSB imutumye icyangombwa cy’ubudehe mu gihe akiyobewe bikaba ngombwa ko asubira ku kagari kubaza.

Nk’uko abisobanura agira ati: Iryo koranabuhanga rizajya rifasha umuturage igihe amaze kwishyura yabonye ubutumwa, bwanamufasha gukoresha indangamuntu igihe agiye kwivuza akayiha umukozi wa RSSB igashyira nomero yayo mu mashini aho ihita imwereka ikiciro cy’ubudehe abarizwamo agatangira kuvurwa. Rizafasha kandi guca imirongo miremire y’abantu, rigabanyirize umuturage gusiragira cyane kandi inagabanye guhora akorakora amafaranga byanavamo kuyangiza.”

Ashimangira ko ikiciro cy’ubudehe umuntu aherereyemo kinahita kigaragaza amafaranga ari bwishyure, kimwe nk’uko yakwishyura mu byiciro, ikindi cy’akarusho ni uko umuntu aba ashobora kwishyurira mugenzi we mu gihe afite nomero y’indangamuntu ye.

Ibibazo by’abanyamakuru byahurije kenshi mu kwibaza icyo iryo koranabuhanga rizakemura ku baturage batishimiraga ibyiciro barimo n’abashaka kubihindura, byibanda mu kumenya uko bizagenda aho iryo koranabuhanga ritaragera.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu Nzego z’ibanze (LODA) Nkunda Laetitia, avuga ko ikoranabuhanga ritaje gukuraho uburyo busanzwe bwakoreshwaga mu bijyanye no gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe kuko uzifuza kujurira aho atishimiye n’ubundi azakomeza kubikora anyuze mu nzira zisanzwe, agashimangira ko ikoranabuhanga rije kumwereka ikiciro aherereyemo mu buryo bumworohereza.

Ku byerekeranye n’uko serivisi z’Irembo ziri kure, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Gatera Jonathan, avuga ko hatazakoreshwa serivisi z’irembo mu kwishyura gusa kuko mu dusantere 1900 mu gihugu abakozi b’irembo bafite mu gihugu, hazifashishwa na Mob Cash ibafashe kwishyurira aho bageze, kandi ikaba yarashyize abakozi bayo kuri buri SACCO mu gihugu, hakazifashishwa Mobile Money n’izindi zisanzwe zakoreshwaga.

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.