Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

MINALOC yasobanuye imikorere y’Inzego z’ibanze

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 26, 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yasobanuye imikorere y’abayobozi b’Inzego z’ibanze, agaragaza ko ishingano z’umuyobozi ari uguhuza ibikorwa n’abakozi, ikindi akibuka ko zimwe mu nshingano ze ari ugukorera abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis

Minisitiri Kaboneka Francis yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya. Avuga ko muri za Ministeri hategurwa politiki, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose za Leta bigakorwa n’Inzego z’Ibanze.

Asobanura ko umuyobozi mwiza mu Rwanda ari ukorera abaturage kandi ngo ibyo bikorwa n’inzego zitandukanye kugeza ku rwego rw’igihugu. Ati “Kuba umuyobozi muri iki gihugu icyo bivuze ni ukuvuga ngo ufite inshingano zo gukorera abaturage n’igihugu muri rusange, ibyo rero bisaba gukora. Si abo hasi gusa bakora, n’abo ku rwego rw’igihugu barakora”.

Akomeza avuga ko ku rwego rw’akarere hari abayobozi batatu, munsi yabo hakaba abatekinisiye barimo ushinzwe amashuri, ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi n’iterambere, umutekinisiye ushinzwe ibidukikije, ushinzwe imibereho myiza, n’umutekinisiye ushinzwe icungamutungo hakiyongeraho n’abandi bakozi babunganira.

Minisitiri Kaboneka avuga ko kugeza uyu munsi akarere gafite abadiregiteri  batari munsi ya 11 ku rwego rw’akarere. Ati “Kugeza ubu buri karere gafite abadiregiteri 11, muri abo  nta we udafite abakozi nibura badashobora kujya munsi ya batatu, bakagira n’imirenge”.

Ku rwego rw’umurenge, umurenge ufite abakozi bake ufite abakozi 10. Ashimangira ko komite nyobozi y’akarere ifite abadiregiteri  bakorana nayo icyo bisaba akaba ari uguhuza ibikorwa.

Ati “Ni ukuvuga ko iriya komite nyobozi hari meya uba ukora akazi ko guhuza ibikorwa, hakaba muri ba bandi babiri ushinzwe imibereho myiza n’ushinzwe ubukungu n’iterambere ariko baba bafite abakozi hasi ari bo batekinisiye. Icyo biba bimusaba ni ugukorana n’abatekinisiye be bagakoresha ba bakozi, we agakora akazi ko guhuza ibikorwa”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemera ko mu nzego z’ibanze hari akazi kenshi, ariko ko hari n’imbaraga z’abakozi bagera kuri 85 buri wese akaba afite inshingano ze kugira ngo ako kazi gakorwe neza. Yongeraho ko umuyobozi w’akarere bimusaba gukurikirana no gukoresha abakozi bose bo mu karere.

Minisitiri Kaboneka ati “Uyu munsi ku rwego rw’akarere hari abakozi 85 wenda hari aho bataruzura. Muri abo bakozi 85 buri wese afite ibyo ashinzwe kandi agomba gukora. Icyo biba bisaba umuyobozi w’akarere, ni ukumenya uburyo ubakoresha n’uko ubakurikirana”.