MINALOC yagaye abafata nabi inzu bubakiwe na Leta

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 05-11-2018 saa 11:34:57
Abatujwe mu mudugudu w'ikitegererezo wa Kageyo basabwe gufata inzu neza (Foto Hakizimana Y)

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasabye abaturage gufata neza inzu bubakiwe, nyuma yo kubona ko bamwe batazitaho zigasa nabi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr. Mukabaramba Alvera yabivugiye mu Karere ka Kayonza, aho yarebaga ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigendanye n’imibereho myiza.

Yasuye abaturage batujwe mu mudugudu w’Ikitegererezo wa Kageyo mu murenge wa Mwili, ahatujwe imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi bahatujwe bavuye i Mukarange.

Dr Mukabaramba ubwo yaganiraga n’abaturage, yaberuriye ko inzu zabo zisa nabi, ababwira ko niba bazubakiwe na Leta badakwiye gutegereza ko ari yo iza kubakorera n’isuku.

Yagize ati: “Inzu twagezemo zirasa nabi, amazu Leta ibubakira mukwiye kuyitaho, nta bwo ari ibintu bikomeye hari aho umwana yanduje wahasukaho amazi ukahahanagura, sinkubwiye ngo ushyireho icyo kiroso niba nta cyo ufite ariko birashoboka ko wahahanagura kandi ya nzu igakomeza igasa neza”.

Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kageyo basabwe gufata inzu neza (Foto Hakizimana Y)

Usibye muri uyu Mudugudu w’Ikitegererezo wasuwe, mu mudugudu wa Kageyo ahatujwe bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka na ho bigaragara ko inzu zititabwaho.

Hari abo ibikoni byasenyutse ntibabisane, abatekera hanze bakarara mu bikoni, ubwiherero badasana ndetse no kuba badakorera isuku aho batuye.

Umwe muri aba baturage, watujwe muri uyu mudugudu yagize ati: “Abenshi muri twe twirirwa twagiye gushakisha, ariko ntibivuze ko tutakora isuku, ni imyumvire mike ya bamwe muri bagenzi bacu badashaka guhinduka bumva ko bahora bafashwa buri kintu cyose”.

Umwe mu baturage Muhumuza Samson yemeza ko isuku iterwa n’ikibazo cy’amazi kiri muri aka gace, akavuga ari ko ko hari abakigira urwitwazo bakagira umwanda n’igihe amazi ahari.

“Ubwo abayobozi baje bakatunenga natwe tugiye kwisubiraho kandi banatwemereye amazi ubwo noneho nta rwitwazo ruzongera kubaho”.

Ubuyobozi bw’ibanze buhora bukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri n’aho batuye, basabwa kumva ko inzu n’ubwo bazubakiwe na Leta ariko ari izabo bityo kuzifata neza kwabo ni ukwikorera.

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.