Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

MINALOC yababajwe n’abahawe inka bakazifata nabi zikabura umukamo

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya Oct 14, 2018

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu isaba abahabwa inka batishoboye kujya bazifata neza zikabaha umukamo ukwiye.

Hari abafite inka zakagombye kuba zikamwa amalitiro 15 ariko ubu zikaba zitarenza amalitiro atatu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri MINALOC, Harelimana Cyriaque, yavuze ko gufata inka nabi bidakwiye kuko bituma zidatanga umukamo.

Yabwiraga abo ni bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Nyundo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke.

Harelimana yari mu ruzinduko rwo gusura ibikorwa by’iterambere byemewe n’Umukuru w’Igihugu mu rwego rwo gusuzuma ko bishyirwa mu bikorwa neza.

Bamwe mu bafite inka zidakamwa uko byakagombye bavuga ko umukamo muke uterwa n’uko ubwatsi bwari bumaze igihe bwaragabanutse kubera izuba ryinshi.

Nyiramana Clementine yagize ati: “Nkama litiro eshatu ariko ntabwo zihagije, nifuza ko nakama litiro 15 nk’uko n’abandi bazifite bavuga ko ari zo bakama.”

“Kuba zikiri nkeya ni ukubera ko zirwaye ifumbi n’ubwatsi bukaba budahagije. Kugira ngo umukamo wiyongere, twiyemeje kuzigaburira bihagije kandi na veterineri yemeye ko agiye kuzivura.”

Mukeshimana Dancille we yagize ati: “Twari tumaze iminsi tubura ubwatsi kubera izuba ariko kuko imvura yaguye nta kibazo tuzongera kugira. Tugiye gutera ubwatsi, dufite ahantu baduhaye tubuteye izuba rirava buruma, tugiye kongera kuhatera.”

Yunzemo ati “Ikindi twifuza ni uko bakongera bakatuzanira ibiryo by’inka, mbere barabituzaniye tubona bifite icyo bitanga bongeye kuturwanaho twashima cyane.”

Harelimana Cyriaque yasabye ko aba baturage bongera imbaraga mu bworozi kugira ngo umusaruro utegerejwe kuri buri mushinga igihugu cyashyizemo amafaranga uboneke.

Yasabye abayobozi gukomeza kwegera abaturage bakabafasha gukemura ibibazo bahura na byo.

Yagize ati: “Turasaba ko amatungo agira umukamo mwinshi abana n’ababyeyi bakanywa amata bakabona n’ayo basagura bakagurisha. Birasaba ko twongeramo imbaraga n’ugize ikibazo tukakimenya kitaratinda cyane; ubwoko bw’inka zatanzwe ni ubutanga amata menshi. Zatanzwe kugira ngo abantu babone ayo banywa banasagure ayo bagurisha kugira ngo babashe gukemura ibindi bibazo bagire iterambere”.

Yakomeje agira ati: “Ubwatsi ntabwo buhagije uko twabibonye ariko biraturuka ku zuba rimaze iminsi riva nk’uko babitubwiye, twizere ko ubwo imvura yaguye ubwatsi bugiye kuboneka. Dusaba ko abafite inka bashyira imbaraga mu gushaka ubwatsi bakazigaburira, bakaziha amazi n’ibindi zikeneye kugira ngo zigire umukamo uhagije”.

Harelimana Cyriaque yavuze ko umukamo niwiyongera bizatuma abaturage babasha gukurikirana izindi gahunda zibateza imbere nko kuzigama ndetse yizeza ko mu gihe amata azaba yabaye menshi hazashyirwaho ikusanyirizo kugira ngo abashe kugurishirizwa no mu bindi bice.