MINALOC: Video Conference yatanze umusaruro ukomeye

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 30-01-2019 saa 07:09:27
Gakire Bob Umuyobozi mukuru ushinzwe imiterere y’inzego z’ibanze muri MINALOC arakangurira abaturage kwitabira ikoranabuhanga bashyiriweho

Kuva mu mwaka wa 2013 MINALOC n’inzego z’ibanze zatangira gukoresha ikoranabuhanga rya Video Conference (VC), aho abantu bakora inama bari ahantu hatandukanye.

MINALOC (Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) ihamya ko VC yagabanyije amafaranga yatangwaga mu itegurwa ry’inama mu buryo busanzwe bumenyerewe kandi bikarushaho kunoza serivisi ku bazikeneye.

Video Conference ituma abantu babasha kuganira mu buryo bw’imbonankubone batari hamwe, bigafasha mu miyoborere myiza n’imitangire ya serivisi cyane cyane mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imiyoborere y’Inzego z’ibanze muri MINALOC Gakire Bob, Agira ati: “Amafaranga y’icyumba, amafunguro cyangwa ibyo kunywa, amafaranga menshi y’urugendo n’ibindi bikoresho bikenerwa mu nama abayobozi baturutse mu gihugu hose bakoreshaga byasabaga amikoro. Ubu dukora inama kuri VC nibura inshuro 6 mu kwezi”.

Gakire avuga ko mu kwifashisha iryo koranabuhanga rishya (VC) rihagarika inama zakorwaga ku buryo busanzwe, ashimangira ko byagabanyije umwanya byatwaraga. Yemeza ko uburyo busanzwe bwatwaraga umwanya cyane cyane mu kwitegura urugendo ubwarwo.

Agira ati: “Kuri uyu munsi amafaranga yakoreshwaga muri ibyo byose asigaye akoreshwa mu zindi gahunda zifasha abaturage gutera imbere no kubona abayobozi mu gihe bakeneye kubona serivisi”.

Ashimangira ko kugeza ubu aho iryo koranabuhanga rimaze gushinga imizi, abayobozi babona umwanya wo guha abaturage serivisi cyangwa gukora indi mirimo bakaza kuyivamo ari uko igihe cy’inama kigeze kuko ibyumba bikorerwamo VC biba biri hafi y’aho bakorera mu nyubako z’Uturere n’Intara.

Gakire ati: “Birumvikana ko umwanya wo gutanga serivisi udahungabana haba abazitanga n’abazikeneye”.

Nk’uko abigaragaza ikoranabuhanga rya Video Conference ntirigira umwihariko uyu n’uyu w’inama zirikorerwaho kuko zose uko zateguwe bishoboka ko zakorwa ziryifashishije. Aha amara impingenge ko ritagenewe ikiciro runaka cy’inama kandi n’abateguye ibyo kuganiraho (presentation) zikoreshwa nk’umwe mu musaruro mwiza wazanye impinduka.

Mu kurushaho kumenya urwego iryo koranabuhanga rigarukiraho, Gakire asobanura ko rikoreshwa kugeza ku rwego rw’akarere n’Intara, cyakora uko amikoro y’igihugu azagenda yiyongera, ari na ko rizagenda rishyikirizwa n’izindi nzego ziri munsi y’Akarere.

Imvaho Nshya kandi yifuje kumenya niba nta nzitizi iryo koranabuhanga rirazana mu ikoreshwa ryaryo, Gakire atangaza ko ikibazo gitangiye kugaragara ari uko hamwe ibyuma bishaje, ariko ababishinzwe baba bakurikirana kandi bareba uburyo bwo kubisimbuza no kubisana.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Munyaneza Joseph avuga ko ikoranabuhangarya Video Conference rifite akamaro kanini cyane nk’abatuye mu turere twa kure y’Umujyi wa Kigali kuko byagize uruhare mu kugabanya umwanya watakaraga abantu bakora ingendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko iryo koranabuhanga ryabafashije kubahiriza igihe mu kunoza inshingano zabo, kuko hari ubwo batakazaga umwanya munini bitabira inama zabereye i Kigali cyangwa Rwamagana.

Ikindi bavuga ni uko ryagabanyije ubwinshi bw’umutungo w’ikigo wasohokaga kugira ngo abantu bashobore kuzuza ibisabwa ngo bitabire inama.

Mushabe akomeza avuga ko iryo koranabuhanga ryatumye habaho imitangire ya serivisi nziza ku baturage bakababona, ikindi ngo binyuze muri iryo koranabuhanga umuntu ashobora guhamagara abafatanyabikorwa benshi kandi bagahabwa amakuru icyarimwe ku gihe.

Mushabe ariko avuga ko iri koranabuhanga rimwe na rimwe ribangamirwa n’ikibazo cya interineti igenda gake, cyangwa se ibindi bibazo bya tekiniki.

Muri rusange ubu buryo bwishimirwa n’ababukoresha kuko bugabanya ibihombo kandi bugakuraho inzitizi zose abantu bajyaga bahura na zo mu itegurwa ry’inama.

Gakire Bob Umuyobozi mukuru ushinzwe imiterere y’inzego z’ibanze muri MINALOC arakangurira abaturage kwitabira ikoranabuhanga bashyiriweho

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

One Comment on “MINALOC: Video Conference yatanze umusaruro ukomeye”

  1. Uyu ni umusaruro wa ICT igihugu cyacu gikomeje kwimakaza. Bashake n’uburyo no mu nzego zo hasi hagezwa interineti ku buryo gitifu w’umurenge ashobora gukorana inama na ba mudugudu bakoresheje iryo koranabuhanga niba ryakora no muri telefone.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.