Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

MINALOC igiye gushyira imbaraga mu kwegera abaturage buri cyumweru

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 09-05-2019 saa 07:25:15
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, ikurikirana n'isuzumabikorwa muri MINALOC Yves Bernard Ningabire, asobanura gahunda ziri imbere mu ngenzo y'imari y'umwaka wa 2019/2020

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko mu rwego rwo kugira ngo abaturage barusheho kugezwaho serivisi zibanogeye, hagiye gushyirwa imbaraga muri gahunda yo kwegera abaturage isanzwe ikorwa buri wa kabiri w’icyumweru.

Byasobanuwe tariki ya 7 Gicurasi 2019, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru muri iyi Minisiteri n’ibigo 10 biyishamikiyeho baganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ku bizihandwaho mu ngengo y’imari umwaka utaha wa 2019/ 2020.

Mu izina ry’Umunyamabanga Uhoraho wa MINALOC, Ningabire Yves Bernard, yagaragaje ko nibura buri wa kabiri wa buri cyumweru abayobozi b’Inzego z’ibanze n’abo mu nzego zindi zitandukanye zizajya ziganiriza abaturage ku bikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse banasubize ibibazo abaturage bafite.

Ati “Harateganywa gushyira imbaraga muri iyi gahunda Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangije ifatanyije n’izindi nzego yo kwegera abaturage buri cyumweru; nibura buri wa kabiri wa buri cyumweru inzego z’ubuyobozi zitandukanye zizaba ziri kumwe n’abaturage kuriga ngo tuganire ku bikorwa bitandukanye by’iterambere ariko n’ababa bafite ibibazo bikajya bibonerwa ibisubizo kuri uwo munsi.”

Ningabire yasobanuye ko impamvu bizashyirwamo imbaraga ari uko bimaze kugaragara ko byagejeje urwego rw’imiyoborere ku musaruro ushimishije mu bijyanye no gukemura ibibazo abaturage bafite.

Akomeza agira ati “Ndetse ibi bizanajyana no gukoresha ikoranabuhanga mu kwakira ibibazo by’abaturage no kubikemura. Minisiteri yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa ‘E.Citizen Platform’ aho umuturage ashobora kwandika ubutumwa akaba yageza ikibazo ku buyobozi.

Ni uburyo dusangiye nk’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no gukemura ibibazo by’abaturage nk’uturere, Minisiteri, Urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego, ku buryo bidufasha kwakira ndetse no gusubiza abaturage ku bibazo bitandukanye baba bafite.”

Ningabire Yves, yakomeje avuga ko umwaka utaha w’ingengo y’imari ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu biteganyijwe ko bazakora ku buryo ubwo buryo bukora neza bukagera ku rwego rw’umurenge kuko bwakoreshwaga gusa ku rwego rw’akarere.

Mu bindi bizakorwa mu rwego rwo kunoza imiyoborere, Minisiteri iteganya ko hazongerwa imbaraga mu dushya dutandukanye twahanzwe n’abaturage (nk’amasibo) bigaragara ko dufite icyo tugeza ku banyarwanda ariko dukeneye kunozwa.

Ati “Dufite udushya dutandukanye ariko twumva umwaka utaha Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Inzego z’ibanze n’ibigo byose bafatanya duteganya gushyiramo imbaraga kugira ngo utwo dushya turusheho koko gutanga umusaruro mu bijyanye n’iterambere mu gihugu cyacu.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, ikurikirana n’isuzumabikorwa muri MINALOC Yves Bernard Ningabire, asobanura gahunda ziri imbere mu ngenzo y’imari y’umwaka wa 2019/2020

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.