Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

MINALOC: Hari abayobozi b’Inzego z’ibanze begura n’abeguzwa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 18, 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka avuga uko Inzego z’ibanze by’umwihariko ku rwego rw’akarere zishyirwaho nuko zamburwa inshingano. Ni mu gihe hashize iminsi bamwe mu bayobozi b’uturere n’ababungirije begura ku mpamvu zabo bwite, abandi bakeguzwa n’Inama Njyanama z’uturere, akaba avuga ko nta gitangaza kiba cyabaye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis yibukije abaturage ko ibibakorerwa bibareba bagahaguruka bakabigira ibyabo (foto James R.)

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, yasobanuye ko abayobozi b’Inzego z’ibanze batorwa n’abaturage, abo baturage akaba ari na bo bafite inshingano zo kubabaza ibyo bakora.

Ati “Iyo babyujuje abaturage barabashima, iyo batabyujuje bafite uburenganzira bwo kubibabaza cyane cyane babinyujije mu babahagarariye ari bo bajyanama”.

Akomeza avuga ko umuyobozi watowe n’abaturage, afite uburenganzira bwo kugeza hagati akavuga ati ‘ubwo mbonye umwanya uruta uyu, ndabona wenda ibyo nakoraga ntagishoboye kubisoza neza, aho kugira ngo ahemuke cyangwa atume ibintu bidakorwa nkuko bikwiye kugenda, agahitamo kugenda kimwe nuko ashobora kubona izindi nshingano cyangwa we yiboneye ku giti ke.

Minisitiri Kaboneka avuga ko umuyobozi ashobora gukorera neza abaturage bakamushima, ashobora kandi no kutabakorera neza bakamugaya, kimwe nuko ngo ashobora no kugera aho akavuga ati ‘ibyo nakoze ngereje aha, ikivi cyange ndagisoje’, ngo ibyo ni uburenganzira bwe.

Kaboneka ati “Ibi byo kuba begura nta bwo ari igitangaza, ikibazo cyakabaye ko umuntu atorwa akagera muri uwo mwanya noneho akigira kamara ntashake no kuwuvamo, icyo ni cyo cyakabaye ari ikibazo […] bamwe muri aba bavuyemo babonye izindi nshingano, hari abavuyemo bavuga bati reka duhe umwanya n’abandi. Hari abavuyemo za njyanama zibahagaritse kubera ko bananiwe gukora”.

Ku rundi ruhande, atangaza ko ntacyarusha imbaraga abaturage ku buryo hari uwaza agategeka umuyobozi kwegura. Minisitiri Kaboneka avuga ko abaturage na njyanama ari bo bafite ingufu zo kweguza abananiwe imirimo yabo.

Ati “Ingufu z’abaturage ni zo zibiri inyuma, ingufu za njyanama ni zo zibiri inyuma. Hari abo beguje koko muri iki gihe, kubera ko bananiwe gukora akazi, kubera ko bari mu matiku aho kugira ngo bakore bakirirwa mu makimbirane hagati yabo, njyanama ikaba yarabihanganiye ikabagira inama hanyuma igafata ikemezo cyo kubeguza”.

Avuga uburyo aba bayobozi bajyaho, Minisitiri Kaboneka avuga ko mu itegeko ry’imiyoborere myiza cyangwa mu mitegekere y’igihugu, rifite uburyo riteganya uko umuyobozi w’akarere n’abamwungirije bajyaho.

Ati “Arabanza akiyamamaza agatorwa n’abaturage bose b’uwo murenge, iyo amaze gutorwa tuvuge nk’akarere gafite imirenge 15 yose ni yo itorwamo buri mujyanama uhagarariye buri murenge. Iyo bahuriye ku karere hiyongeramo abahagarariye inzego z’urubyiruko, abagore, hakiyongeraho inteko rusange y’akarere kimwe n’abaturutse mu tugari, abo bose ni bo batora umuyobozi w’akarere n’abamwungirije babiri”.

Abayobozi b’uturere bafite ubushake bwo gukora kuko bafite abakozi ku rwego rw’akarere babafasha kuzuza inshingano zabo ariko mu gihe umuyobozi w’akarere adafashe iya mbere ngo ahuze abakozi ibyo ni bimwe mu bituma iterambere ry’akarere ritagerwaho uko bikwiye, ndetse n’imihigo ntiyeswe kuko abantu baba badakorera hamwe nk’ikipe. Iyo badakoreye hamwe, aho ni ho abaturage bahagarariwe n’Inama njyanama ihera yeguza abayobozi b’uturere.