Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

MINALOC: 80% bya gahunda zo kwishakamo ibisubizo zishingiye ku mibereho

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 20-05-2019 saa 18:21:06
Minisitiri Shyaka Anastase, uwa 5 uturutse ibumoso mu bicaye, akurikiwe na Mawutor Ablo na Dr. Mukabaramba Alvera n'abandi baturutse mu bihugu 23 byitabiriye iyo nama (Foto Samuel M)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko 80% bya gahunda zo kwishakamo ibisubizo mu Rwanda, zishingiye ku kwita ku mibereho y’abaturage no kugabanya ubukene.

Prof. Shyaka yabivugiye mu nama y’umuryango Nyafurika w’ibihugu byiyemeje gushyira amafaranga mu baturage kugira ngo bibafashe kwikura mu bukene, bityo igihugu kigire umuturage ufite ubuzima bwiza nk’ishingiro ry’iterambere “Africa Community of Practice on Cash Transfers”.

Ubwo yafunguraga iyi nama ngarukamwaka y’uyu muryango ya 7 ikaba n’iya mbere yabereye i Kigali, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yaberetse uko mu Rwanda gahunda zitandukanye zo kwita ku mibereho y’abaturage by’umwihariko abakennye zikorwa, avuga ko u Rwanda rushyize imbere gahunda zo kwihutisha imibereho myiza y’abaturage ku mugabane. Ati “80% bya gahunda zacu zo kwishakamo ibisubizo zishingiye ku rwego rwo kwita ku mibereho y’abaturage no kugabanya ubukene.”

Yasobanuye ko impamvu u Rwanda rwahisemo ibyo ari uko mu byorezo bitandukanye bikomeye Umugabane w’Afurika wugarijwe na byo, ubukene bubirusha ubukana kandi ubwo bukene bushobora gutsindwa.

Ati “Mu myaka 23 ishize, Abanyarwanda bangana na ¾ bari munsi y’umurongo w’ubukene; uyu munsi, ni 1/3 (umwe muri batatu). Ibyo bisobanuye ko mu myaka 20 ishize abaturage babiri muri batatu bavuye mu bukene. Si uko dufite peterori, si uko twavumbuye zahabu, ni uko twavumbuye inzira nshya zo gukora ishoramari kandi iryo shoramari rishingiye ku kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu kwishakamo ibisubizo.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera, yavuze ko nta kibazo kwinjira muri uwo muryango, bizanyura mu nzira zisanzwe zinyurwamo kugira ngo u Rwanda ruzabe umunyamuryango.

Uhagarariye akanama gakuru k’uwo muryango, Mawutor Ablo, yavuze ko kuba u Rwanda rwemeye kwakira iyo nama, ashimishijwe no kuba rwaba umunyamuryango wuzuye.

Yavuze ko igikomeye muri uwo muryango ari uko ibihugu by’ibinyamuryango bisangira ubunararibonye bwa buri gihugu mu gufasha imibereho y’abaturage bagikennye kandi muri buri gihugu gisanzwemo hagaragara umusaruro mwiza bimaze gutanga mu kunoza ubwo buryo kuva mu 2011 umuryango ugiyeho.

U Rwanda na Somalia, ni ibihugu bibiri biri mu gace kamwe byari bisigaye bitarajyamo bikaba ari na byo byagenderewe muri iyo nama.

Abateraniye muri iyo nama y’iminsi itanu, bazagira umwanya urambuye wo gusura abaturage mu turere dutandukanye tw’u Rwanda nka Rwamagana, Gakenke na Nyanza, bareba uko gahunda zimwe na zimwe nk’Ubudehe, Girinka, VUP n’izindi zishyirwa mu bikorwa ahanini n’Ikigo LODA zafashije imibereho y’abaturage bari mu byiciro by’ubudehe bikennye n’icyo zabagejejeho mu kwifasha.

Uyu ni umuryango umaze imyaka igera ku ikenda, usanzwe uhuriwemo n’ibihugu bigera kuri 40 by’Afurika birimo ibihugu byinshi byo muri Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda rurimo, Afurika y’Amajyepfo, Uburengerazuba n’ibyo mu ihembe ry’Afurika, bikagira n’abaterankunga batandukanye barimo Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, Banki y’Isi, DFID, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi FAO, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM, n’abandi.

Minisitiri Shyaka Anastase, uwa 5 uturutse ibumoso mu bicaye, akurikiwe na Mawutor Ablo na Dr. Mukabaramba Alvera n’abandi baturutse mu bihugu 23 byitabiriye iyo nama (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.