Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

MINAGRI yasabye abahinzi kwitegura gutera imbuto

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 23, 2018

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, (MINAGRI) Nsengiyumva Fulgence, asaba inzego bireba gukora uko zishoboye ku buryo tariki 15 Werurwe imbuto yose igomba guterwa izaba yagejejwe mu butaka.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe ubuhinzi Nsengiyumva Fulgence atangiza igihembwe cy’igihanga B muri Rugende(Foto Sezibera A)

Ibyo byatangajwe ejo hashize ku ya 22 Gashyantare 2018, mu muganda witabiriwe n’inzego zinyuranye za Leta, iz’umutekano n’abaturage bo mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rwamagana mu rwego rwo gutangiza igihembwe k’ihinga 2018B mu gishanga cya Rugende giherereye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro

Nsengiyumva ashingiye ku makuru MINAGRI yahawe n’Ikigo k’igihugu k’iteganyagihe, atangaza ko mu gihembwe k’ihinga 2018B hatazagwa imvura nyinshi cyane kuko izageza muri Gicurasi.

Asaba abagoronome b’utwo turere gukangurira abahinzi guhinga neza ndetse n’inzego z’ubuyobozi zigafatanya n’abaturage kugira ngo habeho kubyaza umusaruro wifuzwa kandi kitezweho icyo gishanga.

Yihanije abagoronome kwirinda za raporo zanditse, zo kuri interineti no ku mpapuro zikenewe ahubwo abasaba kugaragaza intabire ku misozi no mu mibande aho umuntu anyura hose mu bice by’igihugu.

Agira ati: Dushaka kubona intabire zigaragara kandi ziteye kuva mu Mujyi wa Kigali, Iburasirazuba, mu Majyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru ni bwo tuzizera ko imbuto twahinze zishobora kuzabona ya mvura yose dutegereje tuyifate”.

Akomeza asaba abo bagoronome gufasha abahinzi kugira ngo imvura yose izabagirire akamaro, kandi hariho n’uburyo bwo kuhira aho Leta yafashije abahinzi muri gahunda ya Nkunganire ku kigero cya 50%.

Nsengiyumva yibukije abo bahinzi ko kugira ngo icyo gishanga bazagikomeze bizaterwa n’uburyo bazagikoresha muri icyo gihembwe cya 2018B kuko hari abashoramari bifuje kugituburiramo imbuto ariko MINAGRI ikakibima kugira ngo abaturage babe ari bo babikora.

Avuga ko Leta yifuje ko imbuto zajya zituburirwa mu gihugu ntizivanwe hanze bityo muri Rugende akaba ari hamwe mu hashobora kuvanwa imbuto zimwe kimwe nk’ahandi mu gihugu.

Abasaba ko nibigera mu kwezi kwa Nzeri 2018 nta musaruro abahinzi bagifite baragaragaza bazacyamburwa.

Nibakurire Wenslas utuye mu karere ka Kicukiro, avuga ko gutangiza igihembwe k’ihinga bituma bahabwa amakuru abafasha mu buhinzi, bikaba n’umwanya wo kugaragariza ibyifuzo byabo abashinzwe ubuhinzi, avuga ko iyo imbuto n’ifumbire  bitangiwe igihe bibafasha gutegura intabire bagatera imvura ikaza ibisangamo.

Mu rwego rwo gutanga ubufasha mu kwihutisha igihembwe k’ihinga 2018B, Nsengiyumva akaba yabatangarije ko ku wa Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare 2018 MINAGRI izaba yamaze gutanga imbuto kugira ngo kizabe giteye kandi hakazabaho kubigenzura.