MINAGRI yamaganye abakoresha ifumbire mu kwenga inzoga

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 13-02-2019 saa 10:41:50
Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI

Mu gihe hari abakora inzoga z’inkorano bakoresheje ibintu birimo n’ifumbire yagenewe gukoreshwa mu buhinzi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irabasaba kuzibukira.

Iyi miniisiteri ivuga ko umusaruro witezwe mu buhinzi utaboneka mu gihe hari abakoresha ifumbire icyo itagenewe, ugasanga bayikoresha mu bintu bigira n’ingaruka ku buzima.

Usibye ifumbire, abakora inzoga z’inkorano bavugwaho gukoresha n’amasabuni, sukari guru, ndetse n’amatafari, ibintu bituma inzoga bakoze yangiza ubuzima bw’uyinyoye.

Mu kiganiro Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI yagejeje ku bahagarariye za Minisiteri bafatanya mu bikorwa by’ubuhinzi, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi ku bahinzi n’aborozi mu Rwanda, abahagarariye imiryango bafatanya barimo Hinga Weze n’abandi, abahagarariye abahinzi n’aborozi mu ruhererekane rwose kugeza mu gukwirakwiza inyongeramusaruro, yagarutse kuri bamwe mu bantu bakoresha ifumbire icyo itagenewe, avuga ko ari abo kwamaganwa.

Yagize ati, “Tuba twifuza ko izo nyongeramusaruro zifatwa neza tukumva ko urwo ruhare Leta ishyiramo ruturuka mu maboko y’abaturage b’Abanyarwanda, ntabwo tuba twifuza ko rupfushwa ubusa ngo rutangwe nabi cyangwa se ngo usange inyongeramusaruro zigiye mu maboko y’abatazigenewe cyane cyane abagerageza kuziba bazitwara hanze y’igihugu ndetse n’abazikoresha mu bikorwa rimwe na rimwe byangiza ubuzima bw’abaturage.”

Akomeza agira ati, “Niba warahawe ifumbire zo gushyira mu bigori cyangwa mu bishyimbo cyangwa mu yindi myaka, ugasanga abantu barimo kuyikoresha mu kwenga inzoga! Ni ikibazo gikomeye twagombye guhagurukira, ntabwo bikwiriye, niba ifumbire yaragenewe ikawa, cyangwa yaragenewe ibirayi, ugasanga dushaka kuyikoresha ku bindi itagenewe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababirya, ibyo bintu bogomba kwamaganwa.”

Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI

Akomeza avuga ko ikifuzo ari icy’uko ifumbire zikoreshwa neza, zikagera kubo zagenewe kugira ngo haboneke umusaruro ujyanye na byo kuko iyo Leta ishyiramo nkunganire, ngo iba igira ngo bizagaragarire mu musaruro uzaboneka.

Yabasabye abahinzi kurushaho gufatanya n’abafatanyabikorwa babo kugira ngo ubuhinzi koko bube ubw’umwuga.

Bamwe mu bahinzi barimo Ngendahayo Jean Damascene, umuhinzi mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo na Mukamana Jeanette wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, bashima Leta uburyo idahwema kuba hafi umuhinzi, imwegereza ifumbire ndetse n’imbuto nziza, bagasaba bagenzi babo b’abahinzi kudapfusha ubusa ayo mahirwe bahabwa bakoresha ifumbire icyo idakenewe.

Daniel Gies, Umuyobozi w’umushinga Hinga Weze, umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’Umuryango w’Abanyamerika ufasha mu bikorwa by’Iterambere (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, usanzwe ukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo avuga ko biteguye gushyigikira abahinzi babagezaho inyongeramusaruro ku gihe ariko bakibutsa abahinzi ko badashobora gutera imbere igihe batari bagira imyumvire yo gutegura umurima neza, gutera imbuto nziza no gukoresha inyongeramusaruro uko bikwiye.

Daniel Gies, Umuyobozi w’umushinga Hinga Weze ubanza iburyo ageza ikiganiro ku bacuruzi b’inyogeramusaruro

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.