Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

MINAGRI: Twishimira ko twabonye ibiribwa bihagije abaturage

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 18-02-2019 saa 07:16:29
Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) avuga ko u Rwanda rugeze aheza rwishimira mu birebana no kwihaza mu biribwa.

Musabyimana Jean Claude ahamya ko u Rwanda rwashoboye kubonera ibiribwa bihagije abarutuye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Musabyimana yavuze ko mu myaka yashize bitari byoroheye Igihugu guhaza abaturage ariko kuri ubu icyo kibazo ngo cyamaze kuba amateka.

Yagize ati: “Tuzi ibibazo byari mu myaka yo mu 2000 igihe uturere tumwe twa Bugesera, uturere tw’Amayaga n’ahandi, abaturage igihe bimukaga bakava aho batuye bakimukira mu tundi turere kubera kubura ibiryo, uyu munsi icyo twishimira ni uko twashoboye kubona ibiryo bihagije ku baturage bose b’Abanyarwanda, tukaba dushobora kubika ibyo dushobora gukoresha igihe havuka ikibazo mu karere aka n’aka kandi tukaba dushobora no gusagurira amasoko ku bihingwa bimwe na bimwe duhinga muri iki gihugu.”

Akomeza agira ati: “Icyo ni ikintu gikomeye twagezeho mu buhinzi, tukaba tunakomeje gahunda yo kugira ngo tunoze n’amasoko, kugira ngo umusaruro ubonerwe amasoko aho bibaye ngombwa ndetse dukomeje no kunoza ibyo kwinjizamo ikoranabuhanga kugira ngo tunongere noneho umusaruro ku buso dufite ku buryo bushimishije.”

Nubwo bimeze bityo, ngo kugeza ubu haracyari ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ni ikintu gikomeye Isi yose igenda irwana na cyo ni kimwe mu bigoye .

Akomeza avuga ko hakiri ibindi bibazo mu buhinzi by’ubushobozi buke bw’abakora ubuhinzi, ku buryo ubu MINAGRI ishishikajwe no gushaka uburyo bakoroherezwa kubona amafaranga ashorwa mu buhinzi.

Ikindi kibazo ni ukuntu ubuhinzi ari urwego rwihariye, uburyo bukorwa mu bihembwe.

Ikindi kibazo ni ukumenya tekiniki zigezweho zo gukoresha mu buhinzi bijyanye n’abantu bakora ubuhinzi, aho ngo bagerageza kubyitaho muri gahunda irambye yo kubikemura.

Dr. Murekezi Charles, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi avuga ko kwihaza mu biribwa mu Rwanda bigeze ku kigero cya 81% kandi ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bose bazabe bihaza mu biribwa 100% mu mwaka wa 2030.

Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.