MINAGRI: Nta cyuho k’ibiribwa kiri mu Rwanda

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 19-03-2019 saa 09:56:30
Dr. Mukeshimana Gerardine, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi

Dr. Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asanga gufata umusaruro nabi ari byo bituma bimwe mu biribwa bihenda.

Gusa ashimangira ko nta cyuho k’ibiribwa kiri mu Rwanda.

Ibi arabivuga nyuma y’aho Guverinoma yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba kugira ngo ibituruka ku buhinzi byera imbere mu gihugu bihenduke kurusha ibiva hanze.

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu uheruka, umwanzuro wa kane uvuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane ku bikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi, gukemura imbogamizi zose zituma ibituruka ku buhinzi byera imbere mu gihugu bihenda kurusha ibiva hanze harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi, gukora ubushakashatsi ku moko y’ibihingwa, kugabanya ibituruka hanze nk’ibihingwa Igihugu gifitiye ubushobozi bwo guhinga ndetse no gufasha abikorera kurushaho kumenya ibihingwa bashoramo imari cyane cyane ibikenerwa n’inganda.

Minisiteri ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano igaragaza ko nta cyuho kibikomoka ku buhinzi mu Rwanda gihari, yaba ari yo ntandaro yatuma hari byinshi bitumizwa hanze y’igihugu.

Dr. Mukeshimana avuga ko ihenda rya hato na hato ry’ibiribwa imbere mu gihugu biterwa n’uko umusaruro ufatwa.

Yagize ati, “Nta bwo ntekereza ko dufite icyuho k’ibiribwa ahubwo ni ukumvisha abahinzi ko umusaruro ugomba gutunganywa ukagera aho ufite akamaro bakawucuruza ku giciro kiza ndetse no kuwuha agaciro. Hakabaho guhindura imyumvire yo kumenya yuko ibyo dufite ari byiza kurusha ibyo baba birukira.”

Avuga ko ubwiza bw’umusaruro buboneka iyo umusaruro witaweho uko bikwiye kuva mu guhinga kugeza mu gusarura kuko akeza kigura.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko kwihaza mu biribwa mu Rwanda bigeze ku kigero cya 81% kandi ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bose bazabe bihaza mu biribwa 100% mu mwaka wa 2030.

Dr. Mukeshimana Gerardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.