MINAGRI n’abafatanyabikorwa mu rugamba rwo guhuza abahinzi n’amasoko

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 24-06-2019 saa 08:14:08
Minisitiri Mukeshimana Geraldine yijeje abahinzi n'aborozi ubufasha mu kubahuza n'amasoko(Foto James)

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, avuga ko Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye yashyizeho gahunda yo guhuza abahinzi n’amasoko hashorwa imari mu bikorwa remezo, gushishikariza abahinzi n’aborozi gukorana n’ibigo by’imari ndetse no kongera ibikorwa by’ubwishingizi muri urwo rwego.

Ibi yabyijeje abahinzi n’aborozi ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa mu ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ku Murindi mu karere ka Gasabo.

Dr. Mukeshimana ati: “Leta yatangije gahunda yo gutanga Nkunganire mu bwinshingizi bw’ibihingwa n’amatungo kugira ngo abakora uwo mwuga hagabanuke ibihombo bagenda bahura na byo. Ni gahunda yatangiriye mu turere duke ariko mu ngengo y’imari tugiye gutangira izakorerwa mu turere twose”.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko mu rwego rw’ubworozi MINAGRI ibinyujije mu bushakashatsi iri gufasha aborozi kuvugurura imirire y’amatungo kandi na bo bagashishikarizwa kwitabira guhinga no guhunika ubwatsi bikagendana no gufata amazi y’imvura bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’izuba ryo mu mpeshyi.

Akomeza agaragaza ko Leta yashyizeho gahunda yo gufasha urubyiruko gukora ubworozi bw’amatungo magufi mu rwego rwo guhanga imirimo, bikaba bigiye kwagurwa ikinjizwamo n’urwego rw’abagore.

Dr. Mukeshimana atangaza ko hari n’ibikorwa byo gufata amazi y’imvura yifashishwa mu kuhira amatungo irimo kwagurwa kugira ngo aborozi bagire amazi hafi yabo. Akomeza atangaza ko muri iki gihe hagaragara indwara zibasira amatungo bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, aborozi bakangurirwa gahunda yo gukingiza amatungo ariko cyane cyane barwanya uburondwe nk’ikibazo gituruka ku ikoreshwa ritanoze ry’imiti.

Minisitiri Mukeshimana Geraldine yijeje abahinzi n’aborozi ubufasha mu kubahuza n’amasoko(Foto James)

Nk’uko abikomozaho ku ruhare rw’urubyiruko mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana avuga ko iyo Minisiteri ikorana n’urubyiruko rusaga 12000, ikaba ari intambwe ishimishije kuko imyumvire igenda ihinduka rukaba rubona amahirwe ari mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no gutunganya umusaruro, arushima umusanzu warwo kugira ngo urwo rwego rutere imbere.

Umukozi wa Hinga Weze ushinzwe gahunda yo gukwirakwiza inyongeramusaruro Nyariyonga Jeane d’Arc, avuga ko nk’umufatanyabikorwa wa MINAGRI mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bari gutegura gushyiraho amaduka y’inyongeramusaruro ku babarizwa muri urwo rwego.

Avuga ko bigamije kwegereza abakora uwo mwuga inyongeramusaruro mu buryo buboroheye, kuko hari abarangura inshuro nyinshi mu gihembwe k’ihinga bigatuma abahinzi basiragira bazishakira ahandi ndetse n’abafite ubushobozi buke abo bose bagafashwa gutanga serivisi zinoze zishingiye ku makuru.

Bigamije kandi gukemura ibibazo by’ingaruka abahinzi bahuraga nabyo byo guhinga igihingwa ku butaka butaberanye nacyo bikabaviramo ibihombo mu kongera umusaruro.

Muri rusange Hinga Weze irizeza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 inyubako z’amaduka y’inyongeramusaruro azaba yamaze gushyirwa ahatoranyijwe n’ibikoresho byamaze kugeramo. Abahinzi bakaba basabwa kuzitabira kuziguriramo kuko umwihariko ari uko zizaba zibonekamo inyongeramusaruro zujuje umwimerere n’inzobere mu by’ubuhinzi zibakemurira ibibazo.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.