Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

MINAGRI irashishikariza abikorera kubaka inganda zongerera agaciro amata

Yanditswe na TWIZEYIMANA FABRICE

Ku ya Jun 19, 2018

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irashishikariza abikorera kurushaho gushora imari mu kubaka inganda zongerera agaciro amata, kuko mu gihugu hari umukamo w’amata mwinshi ushobora gutunganywa ukavamo ibintu byinshi byinjiriza amafaranga nyiri uruganda, umworozi ndetse n’igihugu muri rusange.

Ambasaderi Peter H. Vrooman yerekwa ibikoresho USAID yahaye Masaka Creamery

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri iyi Minisiteri Dr Rutagwenda Theogene, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikoresho byifashishwa mu kongerera agaciro amata, byahawe uruganda rubyaza umusaruro ibikomoka ku mata ‘Masaka creamery’ mu cyanya cyahariwe inganda mu karere ka Gasabo, ku wa 18 Kamena 2018.

Ibyo bikoresho byatanzwe n’Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), binyuze mu mushinga wayo ugamije guteza imbere urwego rw’abikorera mu buhinzi n’ubworozi (PSDAG), bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda angana na miliyoni  234.

Dr Rutagwenda yavuze ko ubufatanye hagati y’uru ruganda na USAID ari inkuru nziza ku borozi bajyaga babura isoko rihagije ry’umukamo w’inka zabo, kuko kuva aho ruboneye ibi bikoresho rwatangiye kugura amata menshi, aho nk’aborozi bo muri Gicumbi bahise babona isoko rya Litiro zisaga ibihumbi 6 buri cyumweru.

Uyu muyobozi kandi yishimiye ko ibikomoka ku mata bitunganyirizwa muri uru ruganda byazibye icyuho k’ibikomoka ku mata amwe mu mahoteli akomeye mu Rwanda yajyaga atumiza mu mahanga, akaba ashishikariza n’abandi bashoramari kubaka inganda zongerera agaciro umukamo w’amata, kuko Leta na yo ikomeza gukora ibishoboka byose mu gufasha aborozi kongera umukamo.

Yagize ati « Kuba rero ibikomoka ku mata bikorerwa mu Rwanda ari byo bikoreshwa mu mahoteli yacu bivuze ko ibyo amahoteli yacu akeneye byose bikorerwa mu Rwanda, bikadufasha kudasohora amafaranga mu kugura ibyo twebwe twikorera.

Turashishikariza abashoramari kuza gukora ibintu byinshi bishoboka mu mata kugira ngo bagaburire amahoteli yacu, ntibazavuge ngo iki kintu nta bwo twakibona mu Rwanda, ibintu byose bibe ‘Made in Rwanda’.»

Dr Rutagwenda avuga ko magingo aya icyo kwishimira ari uko uko inganda zongerera agaciro amata zigenda ziyongera mu Rwanda, ari  isoko ry’amata rirushaho kwaguka, kandi aborozi bakagurirwa ku giciro kiza cyumvikanweho.

Ntabanganyimana Rachid, Umuyobozi wa Koperative KOZAMGI y’aborozi bo mu karere ka Gicumbi, avuga ko kuva aho uru ruganda rwaboneye ibikoresho ubu rwabahaye isoko rihoraho rya litiro 6000-7000, ndetse n’igiciro cy’amata kikaba cyarazamutse kikava ku mafaranga 200 kikagera ku mafaranga 250 kuri litiro.

Yagize ati « Ubu twishimira ko twabonye isoko rihoraho kandi tubona amafaranga buri cyumweru nk’uko twabyumvikanye. Ubu noneho dushobora kwagura imishinga ndetse tugahanga indi mishya kuko twizeye ahava amafaranga ahoraho. »

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda Leslie Marbury yagize ati « USAID ishyigikiye ikerekezo k’iterambere u Rwanda rurimo kandi tuzi neza ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rukora ku buzima bwa buri wese, ni yo mpamvu twiyemeje guteza imbere imishinga igamije kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. »