Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

MINAGRI irakangurira aborozi kongera ingufu mu kurwanya indwara ziterwa n’uburondwe

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 7, 2018

Minisiteri  y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI iravuga ko muri ibi bihe by’imvura indwara ziterwa n’uburondwe ziyongera, igasaba aborozi kongera ingufu mu kurwanya indwara ziterwa n’ibirondwe bakoresha imiti n’ibikoresho byabugenewe.

Dr Rutagwenda Theogene, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi n’ibikomoka ku matungo muri MINAGRI

Dr Rutagwenda Theogene, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko  indwara ziterwa n’uburondwe zirimo Ikibagarira (Theileriose), Karaso (Babesiose), Umusumagiro (Cowdriose), Gasheshe  (Anaplasmose), Ikibwa (Boreliose).

Yagize ati “Izo ndwara zirangwa no kumunga ubuzima bw’amatungo, cyane cyane zibasira kwangiza amaraso y’amatungo n’ibindi bice by’umubiri udukoko dukwirakwizwa n’uburondwe; hari uduce tw’umubiri dukunda kwibasirwa n’uburondwe ari two: mu matwi, ku gikanu, ku rwakanakana, mu nkoro, mu maha, ku mukondo, ku icebe, mu muraru, ku ruti rw’umurizo, ku busenzi, mu binono no ku mpakamano”.

Akomeza avuga ko aho ikirondwe cyarumye gitera udusebe duto twaba inzira y’indwara ziterwa na mikorobi zitandukanye kandi bikangiza n’uruhu.

Dr. Rutagwenda Yagarutse ku miti  kugeza ubu yica uburondwe, agira ati “Kugeza ubu imiti yica uburondwe harimo Bayticol  na amitraz. Iyi miti iba ifashe cyane (concentre) bisaba ko ivangwa mu mazi mbere yo gukoreshwa hubahirijwe amabwiriza yanditse ku muti. Pompe nayo igomba kuba ifite itiyo itazibye kandi ifite ingufu(pression) yo gusunika umuti kuri ibyo bice by’umubiri byavuzwe haruguru”.

Akomeza avuga ko igihe cyo gutera umuti ari ngombwa kubanza  kureba uko ikirere giteye, umworozi akirinda kubikora  imvura igwa cyangwa  igiye kugwa.

Aha, Rutagwenda agira ati “Mu kurwanya indwara ziterwa n’uburondwe, ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze uhereye ku mudugugudu  bushyiraho gahunda yo koza (gufuhirira) amatungo hakoreshejwe umwe mu miti iri ku rutonde ruvugwa haruguru wica uburondwe (acaricide) ugomba gukoreshwa nibura rimwe buri cyumweru.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zibyumvikanyeho n’inzego z’aborozi bugena umunsi umwe mu cyumweru aho inka, intama, ihene  zo muri uwo mudugudu zifuhirirwa, bugafasha aborozi kubaka impango bafuhiriramo. Veterineri ubishinzwe acunga umwimerere n’ibipimo by’umuti ukoreshwa  mu gufuhirira amatungo na pompe zabugenewe”.

Kwita ku matungo nk’inka ni kimwe mu bituma hiyongera umusaruro uyakomokaho, ibi bigatuma aborozi barushaho kungukira mu mwuga bakora w’ubworozi.