Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

MINAGRI igiye kuvugurura inyigo igaragaza imiterere y’uburumbuke bw’ubutaka

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 30-03-2019 saa 13:16:23

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko igiye kuvugurura inyigo igaragaza imiterere y’uburumbuke bw’ubutaka bw’u Rwanda izasimbura iyakozwe mu mwaka wa 1980 kugeza mu mwaka wa 1984 ari na yo yakoreshwaga kugeza magingo aya.

Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko iri ari ivugurura rizanozwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Kuba bigiye gukorwa si ukuvuga ko hari ikibazo gihari kidasanzwe ahubwo ni ko bigomba gukorwa. Gusa kugira ngo bikorwe neza, ni he tugomba gukora? Ni uko tugira noneho amakuru ahagije y’uburyo ubutaka bwacu bumeze. Hari amakuru yari asanzwe ahari ajyanye n’ubushakashatsi cyangwa se n’ubuhanga bwari buhari bikorwa.”

Akomeza agira ati: “Kugeza ubu twari dufite ikarita y’ubutaka bwo mu Rwanda yo mu myaka ya za 1980. Ni yo yagaragazaga ubutaka bwose bwo mu Rwanda n’uburyo buteye, uyu munsi rero turashaka kongera gukora na none inyigo yuzuza iyo ngiyo, icyo gihe nta bwo twari dufite amafoto y’ibyogajuru (saterite), amafoto yafashwe n’indege nkuko tuyafite uyu munsi ndetse n’ibindi bikoresho kabuhariwe bireba mu butaka ku buryo bworoshye kandi no ku buryo bwihuse. Uyu munsi rero turagira ngo tubihuze n’igihe noneho dukoresheje ikoranabuhanga rigezweho.”

Musabyimana avuga ko ari inyigo izaba ikubiye mu mushinga wo kumenya ubwoko n’ingano y’ifumbire yakoreshwa ku butaka bw’agace runaka bijyanye na buri gihingwa kandi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nyigo ngo igiye gukorwa mu rwego rwo kugaragaza uburumbuke bw’ubutaka bw’u Rwanda bizifashishwa mu kumenya imiterere ya buri butaka, bitewe n’aho buherereye, ingano y’ifumbire n’ingano y’iyahakoreshwa ku gihingwa runaka n’ibindi byose bikenerwa byafasha kurushaho gutanga umusaruro.

Uretse ibi, Dr. Bucagu Charles, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’iyamamazabuhinzi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, avuga ko bizanafasha kumenya igihe nyacyo cyo gukoresha ifumbire ndetse n’ingengo y’imari yakoreshwa.

Ati: “Inyigo nk’iyi ifasha mu igenamigambi, gutanga ingano y’amafaranga azagenda bihereye mu nyigo izwi kandi no mu miterere y’ubutaka. Iyi nyigo iradufasha kureba ngo ese wa muturage uhinga ibigori aha n’aha akeneye iyihe fumbire ingana ite, imibare ikaba izwi noneho tugahuza mu rwego rw’igihugu, tukamenya ibikenewe bizagenda muri icyo gikorwa. Ikindi kandi gikomeye muri ibi ngibi ni uko tuzamenya niba ari ngombwa kuzakomeza gushyira ifumbire mu butaka nyuma y’igihe runaka, noneho tukajya inama y’icyo umuturage akwiye gukora.”

Ni ibikorwa akomeza avuga ko binajyana no guteganya ibizaba muri buri gihembwe k’ihinga, ndetse n’ibikenewe bitewe n’ibibazo byagaragara ku butaka mu gace runaka.

Biteganyijwe ko ibizakorwa byose bizamara imyaka ibiri ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi ko bizafasha mu gusesengura ibiri mu butaka hagendewe ku makuru runaka azaba yagaragaye ku butaka bw’agace runaka.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.