Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

MINAGRI igiye kunoza uko serivisi z’ubuhinzi zigera ku baturage

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 26-01-2018 saa 07:24:33
Bamwe mu bayobozi muri MINAGRI n'abo mu mpuzamiryango CLADHO n'abahinzi n'abashyira mu bikorwa gahunda z'ubuhinzi bahuriye mu nama yamurikiwemo ubushakashatsi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, yatangaje ko hagiye kunozwa uburyo serivisi zigenerwa abahinzi n’aborozi zarushaho kunozwa, ahakiri ibibazo bigakemurwa, ibyo Leta igenera abahinzi bikabageraho uko byateganyijwe kandi ku gihe.

Bamwe mu bayobozi muri MINAGRI n’abo mu mpuzamiryango CLADHO n’abahinzi n’abashyira mu bikorwa gahunda z’ubuhinzi bahuriye mu nama yamurikiwemo ubushakashatsi

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 25 Mutarama 2018, ubwo Impuzamiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda (CLADHO) yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi buto yakoreye ku bahinzi bo mu turere dutanu mu gihugu, twa Karongi, Gisagara, Musanze, Nyaruguru na Nyanza, ku ruhare abahinzi bagira mu gufata ibyemezo mu buhinzi no mu zindi politiki za Leta zinyuranye zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ubushakashatsi bwa CLADHO bwakorewe ku bahinzi 365 bahagarariye abaturage n’abahagarariye abayobozi nk’abashinzwe ubuhinzi mu turere, abaveterineri, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu turere (JAF), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Bwagaragaje ko serivisi zihabwa abaturage nka Girinka, imbuto zo guhinga n’inyongeramusaruro, gahunda yo guhuza ubutaka n’uko ingengo y’imari ku rwego rw’akarere bayigiramo uruhare bikiri hasi, rimwe na rimwe bikorwa mu buryo batagishijwemo inama, ahandi ugasanga ibyo bagenerwa bitazira igihe mu bipimo bitandukanye by’amanota abo bahinzi bagiye basubiza kuri buri serivisi.

Ku ruhande rw’abayobozi n’abashyira mu bikorwa izi gahunda, ubushakashatsi bwagaragaje ko bimwe bimeze neza ariko hari ibyo bagiraho imbogamizi nk’aho bagaragaje ko batazi aho amasoko y’imbuto n’amafumbire bihabwa abaturage atangirwa, bakifuza ko byajya bikorerwa mu gihugu bijyanye n’ubutaka bwaho, aho kugira ngo bikomeze gutumizwa hanze.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence, yemeye ko nka minisiteri batahakana ibyavuye mu bushakashatsi, ahubwo hagiye kuvugururwa uburyo bikorwa.

Ati “Ibyo ari byo byose ni ishusho tubonye y’uko abaturage bafata serivisi zibagezwaho. Ni ukuvuga ngo tugiye kunoza uburyo dukora ariko dusaba na sosiyete sivile yakoze ubwo bushakashatsi nayo gukomeza ikatugaragariza uruhare rwayo; idufasha kwegera abahinzi, kuko ibyo tubagezaho tubibagezaho turi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kimwe n’izindi nzego. Twese nidufatanya biriya bipimo bizagabanuka bibe byiza kurushaho.”

Umuhinzi wo mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Kabacuzi, Hategekimana Donatille, yavuze ko hari igihe ifumbire n’imbuto bibageraho bitinze bigatuma bateza neza.

Ati “Ibibazo by’imbuto duhura na byo, kuko ntiturabona imbuto yihariye cyangwa ngo tuyibonere igihe. Ifumbire nayo ntiboneka neza kuko itabonekera igihe”.

Umuyobozi mukuru w’impuzamiryango CLADHO, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko abahinzi banagaragaje ko hakiri ikibazo cy’amasoko ku musaruro wabo, bagasaba ko habaho ubufatanye bwabo n’abacuruzi bakajya bahinga bizeye isoko rizwi.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.