MINAGRI igiye kugarura ingamba zo kugira ingarani ku mirima

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 17-02-2020 saa 14:44:18
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igiye kongera gushishikariza abaturage gukora ingarani zo gushyiramo ifumbire y'imborera kugira ngo yunganire imvaruganda birusheho gutanga umusaruro

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, yatangaje ko bagiye kongera gushishikariza abaturage by’umwihariko abahinzi bahuje ubutaka kujya bubaka ingarani ku mirima, bagakusanyirizamo ifumbire y’imborera yunganira ifumbire mvaruganda, mu kurushaho kongera umusaruro.

Byasobanuwe mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. Bucagu Charles, asobanura ibigiye gukorwa mu mushinga mushya wa RwaSIS ugiye gusesengura imiterere y’ubutaka buhingwaho mu Rwanda, ifumbire ikenewe kuri buri karere n’amaterasi y’indinganire akenewe.

Dr. Bucagu avuga ko nubwo mu Rwanda hari uduce dukorerwamo ubuhinzi bidasabye ko hakoreshwa amafumbire ahagije ariko hirya no hino umuco wo kugira ingarani y’ifumbire y’imborera wacitse.

Akomeza agira ati “Amafumbire mvaruganda yo arakoreshwa kuko usanga yunganiwe na Leta; ariko ikintu usanga hirya no hino bacitseho batagikora neza ni ingarani, gukoresha ya fumbire y’imborera; gukorera ingarani bakizera ko bazabona ibishingwe bihagije bazakoresha.

Mu duce tumwe na tumwe tuyikeneye cyane nta bwo abaturage babyitabira ku buryo bushimishije, ikaba imwe mu ngamba zo kugira ngo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, dufatanyije n’uturere tugiye gukangurira abaturage kongera kugira ingarani ku mirima cyane cyane hariya hahujwe ubutaka kuko haba hagiyemo amafaranga menshi ya leta turavuga ngo nta bwo ayo mafaranga cyangwa iyo nkunganire ya Leta yagenda ngo ipfe ubusa tutashyizeho ya mborera ikenewe kuko yunganira ya fumbire mvaruganda, iyo utabishyizemo byombi nta musaruro ushobora kubona.”

Yakomeje avuga uwo mushinga uzanagaragaza ishwagara ikenewe ku butaka buri mu turere dutandukanye dufite ubutaka busharira n’ikigero buriho mu busharire.

Dr. Bucagu yongeraho ko bagiye no gukora inyigo kuri gahunda zo kurwanya isuri, aho bazakora amaterasi y’indinganire ahantu akenewe.

Ati “Uyu mushinga uzerekana ibyakozwe, ibisigaye gukorwa kuko tuzagaragaza igishushanyombonera cy’ahantu hibasiwe n’isuri mu gihugu ‘Soil Erosion Mapping’, twerekane ahakenewe ibikorwa mu buryo bw’amaterasi, ahakenewe ibikorwa mu buryo bwo gutera ibiti; noneho twerekane ayo materasi tuzerekana ko kugira ngo akoreshwe, ahingweho hakenewe gushyirwaho amafumbire n’ishwagara ingana iki.”

Muri uwo mushinga kandi hazanagaragazwa ingengo y’imari igiye ikenewe kuri buri gikorwa, ibigomba gukorwa n’amafaranga azabigendaho bizeye ko bizatanga umusaruro.

Ubusanzwe iyo ahantu hakozwe amaterasi y’indinganire kugira ngo umusaruro uboneke biba bisaba nibura gushyiraho ishwagara n’imborera nibura ibihembwe bitatu bikurikiranye.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.