Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MINAGRI: Ibyanya byuhirwa bigomba kongerwa 

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 28-12-2018 saa 08:56:14
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine aravuga ko ibyanya byuhirwa bigomba kongerwa kuko bitanga umusaruro no mu gihe k’izuba.

Ubwo yasuraga abagoronome ba HoReCo, bakurikirana abahinzi mu byanya bitandukanye byuhirwa aho bakorera mu turere tugeze kuri 16, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko hari gahunda yo gutunganya ibyanya byuhirwa bisaga hegitari ibihumbi ijana.

Koperative “HoReCo (Horticulture in Reality Cooperative)” ihuriwemo n’abize ibijyanye n’ubuhinzi muri Israel bagera kuri 300, n’abandi batahize ariko bafite ubumenyi mu buhinzi bw’umwuga, kugira ngo bahuze ingufu bazagere ku kintu gifatika.

Dr. Mukeshimana yavuze ko hagiye gutunganywa ibindi byanya byuhirwa bisaga hegitari ibihumbi 102 kugira ngo birusheho gutanga umusaruro uturuka ku buhinzi.

Ni mu gihe ihindagurika ry’ikirere rikunze gukoma mu nkokora umusaruro w’ubuhinzi n’ubutaka bukaba ari buto.

Yagize ati “Ni byiza ko abahinzi batakomeza gutega amaso ikirere, ahubwo bagomba kubyaza umusaruro ibyanya byatunganyijwe cyane ko hariho gahunda yo gutunganya ibyanya byuhirwa ku buso bunini bungana na hegitari ibihumbi 102. Ni gahunda ya Leta rero ko ingano y’ubuso bw’ibishanga buhingwa butunganywa ku buryo bitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.”

Yanavuze ko ikindi kibazo gikomeye ari uko n’umusaruro wabonetse, igice kingana na 15% cyawo wangirika mu gihe k’isarura (post harvest losses).

Yasabye aba bagoronome gushaka uburyo bwo gufasha abahinzi kugira ngo he kugira umusaruro na muke wangirika.

Ndayizigiye Emmanuel uyobora HoReCo hamwe na bagoronome ba HoReCo bijeje Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ko bazashyira imbaraga zabo mu gufatanya n’abahinzi mu kongera umusaruro.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.