Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Rubavu: Minisitiri yasabye ko isoko ritangira gukorerwamo ridafite abaricunga

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 25-02-2019 saa 18:38:11
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Hakuziyaremye Soraya (hagati) ari kumwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Rubavu, aho yasabye ko isoko ryatangira gukorerwamo (Foto Hakuziyaremye Y.)

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yasabye ko isoko mpuzamahanga rya Rubavu ritangira gukorerwamo bitagombye gutegereza ko ribona abaricunga.

Minisitiri Soraya kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019 yasuye umupaka munini wa “La Corniche” n’umupaka muto uhuza u Rwanda na Congo, asaba ko iryo soko rifungurwa.

Yavuze ko ririya soko ryuzuye ritwaye akayabo ka miriyari zisaga 3, bitari bikwiye ko abaturage bakomeza kurirebera ngo habuze uricunga, asaba akarere ko kashaka uburyo karicunga mu gihe bagishakisha uzarikurikirana.

Ati: “Turashima uburyo iri soko ryarangije kubakwa ariko abaturage barashaka kurikoreramo kandi birakwiye, ntibakwiye gutegereza ngo ni uko hagishakwa rwiyemezamirimo uricunga, Leta yafashije abaturage kubona isoko Akarere ndagasaba gukora ibishoboka byose rigatangira gukorerwamo, ibijyanye n’uricunga bizaza nyuma, ariko abaturage batunzwe n’ubucuruzi bafashwe gukoreramo.”

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yemeza ko abagomba gukorera muri iri soko bamaze kuboneka ndetse igisigaye ari ukwiga ku micungire yaryo ubundi bagahita batangira kurikoreramo n’ubwo atemeza itariki ntarengwa bazatangira gucururizamo.

Ati: “Twashimye uruzinduko rwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuko byatumye twigiramo byinshi, nta bibazo bihari yari aje kureba ahubwo ni ibijyanye no gushyiramo ingufu, tunareba uburyo isoko ryambukiranya umupaka ryatangira gukorerwamo. Twemeje ko tugiye kubyinjiramo nk’akarere dushyiremo imbaraga kugira ngo imicungire yaryo itangire, nta gihe natanga bazatangira gukoreramo ariko ni mu gihe cya vuba cyane.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya (hagati) ari kumwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Rubavu, aho yasabye ko isoko ryatangira gukorerwamo (Foto Hakuziyaremye Y.)

Isingizwe Pacifique, umwe mu bacuruzi bakoresha umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize ati: “Turishimira iri soko bamaze kutwubakira kuko rigiye kuruhura bamwe mu bakoraga ingendo bajya muri Congo gushabika, turasaba ko ryatangira gukorerwamo vuba kuko bamaze kudusaba kwiyandikisha inshuro zirenga 3 kandi buri gihe barabisubika, nta bwo tuzi ibibazo byavutsemo ariko turifuza ko byakemuka tugakora ubucuruzi tukiteza imbere kuko twabonye aho gukorera.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yanasuye uruganda rwa BRALIRWA areba uburyo ibyo rukora bifasha mu kuzamura abaturage bahaturiye, yanasuye aho MAGERWA ikorera, asaba ibi bigo byose gukomeza kunoza ibyo bikora.

Iri ni ryo soko mpuzamahanga ryubatswe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba ryitezweho guteza imbere ubuhahirane no gukumira akajagari mu bucuruzi (Foto Mukagahizi R.)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.