Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Min Shyaka yasabye inzego gukemura byihuse ibibazo yagejejweho n’abaturage

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 22-05-2019 saa 15:27:34
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase (ubanza ibumoso) yahaye inshingano Abajyanama b'Umujyi wa Kigali zo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo (Foto Sezibera)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase nyuma yo kugaragarizwa ibibazo n’abaturage b’uturere tw’Umujyi wa Kigali, arasaba inzego bireba gukora ibishoboka kandi byihuse bakabikemura.

Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatangijwe icyumweru cy’Umujyanama ku nshuro ya gatatu, ku nsanganyamatsiko iragira iti: “Ejo Heza mu mujyi twifuza”. Ni mu rwego rwo kugaragariza abaturage ibibakorerwa, kwakira ibyifuzo byabo ndetse no gusangizanya ibitekerezo ku byerekeranye n’imiyoborere yifuzwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, kandi habeho no kugena umwanya wihariye wo kwegera abaturage babakemurira ibibazo bafite batagombye gusiragira mu nzego.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka yibukije abayobozi b’Umujyi wa Kigali ko Umujyi wa Kigali udakwiye kuba uw’ibibazo kuko n’Isi yose izi neza ko ari ahantu umuntu agenda neza nta nkomyi, wubahiriza ibidukikije, ufite isuku ari Kigali.

Ati: “Ibyo bigomba gushingirwaho, bikubakirwaho biteza uwo mugi imbere hasangizanywa ibitekerezo bishya byigizayo n’ibibazo byaba bihari kandi hashakwa ibisubizo.”

Prof. Shyaka yakomeje agira ati “Hari abagaragaza ibibazo by’amazi, amashanyarazi, imihanda, abashaka kubaka bigendanye n’igishushanyombonera, haba guhinduza ibyangombwa, abashaka gukora ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, izo serivisi zige zitangwa vuba kugira ngo insanganyamatsiko yacu ihure n’intego.”

Nyuma y’izo mpanuro za Prof. Shyaka ku bajyanama b’Umujyi wa Kigali, yahaye umwanya abaturage wo kugaragaza ibibazo n’ibyifuzo bafite.

Ntamuhanga Frederick wo mu kagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, yasabye ko bakorerwa umuhanda uhuza ako kagari n’aka Rusheshe kuko wangiritse cyane kandi uhagarika ingendo z’abantu mu gihe k’imvura.

Uwitwa Nyirimana Cyprien utuye mu Murenge wa Masaka yabajije ikibazo kijyanye n’akarengane gaturuka ku mushoramari waguze isoko rya Masaka agafunga umuhanda n’inzira z’abanyamaguru akabumvisha ko ubutaka yaguze bugera ku nkengero z’inzu.

Meya wa Kicukiro wasabwe gusubiza icyo kibazo, avuga ko icyo kibazo cy’umushoramari kigiye gusuzumwa, ko arengera. Ati: “Afite aho yaguze kandi naho hafite imbago atagomba kurenga kandi muri izo mbago ntabwo harimo inyubako z’abaturage, turagisuzuma.”

Meya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal mu gusubiza ikibazo k’imihanda imwe yangirika igomba gukorwa muri Kigali, avuga ko habaye ibiganiro bigamije kuyitunganya harimo n’uwasabwe n’umuturage wa Masaka ikarenga gushyirwamo laterite ahubwo igashyirwamo kaburimbo ituma ikomera kurushaho n’igiciro kikagabanuka ntihore yangirika.

Agira ati: “Inyungu ku birebana no kuvugurura imihanda bikava kuri laterite ihinduka ubwoko bworoheje bwa kaburimbo ni cyo kirimo kunozwa neza.”

Ku miturire hakurikizwa igishushanyombonera naho Rwakazina avuga ko kigenda kivugururwa hagendewe ku byifuzo by’abaturage kugira ngo Kigali ikomeze guturwa n’abaturage b’ibyiciro bitandukanye. Ati: “Hari ahari hagenewe amagorofa ariko ashobora guhindurwa hagashyirwa imiturire yindi ariko bizagirwaho inama n’abaturage kugira ngo ibigenderewe tuzarebe igihe bizaba byagezweho bitewe n’igihe twiyemeje.”

Kayirebwa Francine na we ati: “Hano i Masaka ikibazo dufite ni uko tubona amazi rimwe mu cyumweru, turasaba ubuvugizi nibura age aboneka kabiri mu cyumweru”.

Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Mujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, avuga ko uruganda rwa Nzove ya 2 rwatangiye kongera ingano y’amazi ku buryo yahaza nibura 90% by’abatuye Kigali, ikibazo gisigaye ari imiyoboro.

Ati: “Hashize imyaka Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu 600 000, ubu utuwe na 1, 600 000, birasaba ko hashyirwaho indi miyoboro igana aho abo bantu batuye. Twaratangiye abaturage barasabwa kwihangana ariko n’ubuvugizi turabukora kugira ngo nibura abe yasaranganywa neza ku buryo buri hose yahagera inshuro 2 cyangwa 3 mu cyumweru.”

Ku bindi bibazo bitasubirijwe muri iyo nama, Prof. Shyaka asaba ko bigomba kubanza gusuzumwa, ku buryo icyumweru cy’ubajyanama kizarangira byabonewe umuti.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Me Rutabingwa Athanase, atangaza ko mu cyumweru cyahariwe Umujyanama mu mwaka ushize, 91% by’ibibazo by’abaturage byabonewe ibisubizo.

Avuga ko hari ibyakemuwe ibindi bigisaba ingengo y’imari bigaruka ku bikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi, ruhurura zibangamira abaturage, n’ibindi.

Agira ati: “Harimo ikibazo k’imiturire kirebana n’ubutaka ndetse gifite n’aho gihuriye n’igishushanyombonera cy’umugi, aho twasangaga kibangamiye abaturage byabaye ngombwa ko tukivugurura. Twanagejejweho ikibazo cy’ahataragera amazi meza, amavuriro, ariko bigendanye n’ubushobozi bw’umugi twatanze umurongo w’uburyo bigenda bikemuka.”

Me Rutabingwa asaba abajyanama kubahiriza inshingano zabo by’umwihariko begera abaturage, batanga serivisi inoze kurushaho, bita ku bibazo by’ingutu birebana n’imibereho yabo.

Minisitiri Shyaka Anastase yibukije abajyanama ko ari ikiraro k’imiyoborere myiza kandi cyubakirwaho imibereho myiza y’abaturage, kikanahuza inzego za Leta n’abaturage.

Mu gihe nk’icyo 2018 hakiriwe ibibazo 368, ibigera kuri 91 birakemurwa, 33 bisigaye 8 muri byo byashyikirijwe inkiko, ibindi 25 bigaragara nk’ibikeneye ingengo y’imari.

Ibyaganiriweho byose abajyanama basabwa kuzasubira kubimenyesha abaturage kugira ngo bamenyeshwe imyanzuro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase (ubanza ibumoso) yahaye inshingano Abajyanama b’Umujyi wa Kigali zo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo (Foto Sezibera)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.