Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Min Biruya yasabye Abanyarwanda kurwanya ibihumanya umwuka bahumeka

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 23-05-2019 saa 11:36:18

Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Vincent Biruta, arasaba Abanyarwanda kugira uruhare rugaragara mu kurwanya no kwirinda ibihumanya umwaka bahumeka.

Ibyo Dr. Biruta yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari hamwe na Ing. Colette Ruhamya, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA). Yamenyesheje ko mu rwego rw’ihumana ry’umwuka abantu bahumeka ari ikibazo gikomeye, kuko ngo riza ku mwanya wa 4 w’ibitera imfu z’abatuye Isi.

Minisitiri Biruta yagize ati “Impamvu dusaba Abanyarwanda guhagurukira kurwanya ibikorwa bibi bihumanya umwuka bahumeka, ni uko tuzi ingaruka mbi bigira ku buzima n’imibereho yabo. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bagera kuri miriyoni eshatu n’igice buri mwaka bandura indwara ziterwa n’ibihumanya umwuka bahumeka”. Izo ndwara ngo zinica abantu benshi ku Isi.

Minisitiri Vincent Biruta yatangaje ko ku itariki 5 Kamena 2019, u Rwanda ruzifatanya n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi mu kwiziha umunsi Mpuzamahanga w’ibidukikije. Uwo munsi ngo uzizihirizwa mu Bushinwa ku rwego rw’Isi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Turwanye Ihumana ry’umwuka duhumeka”.

Minisitiri Biruta yabwiye itangazamakuru ko ikibazo k’ihumana ry’umwuka ngo ari ikibazo gihangayikishije cyane cyane abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Impamvu ni uko 91% by’abahumeka umwuka mubi babarizwa mu bihugu bikennye kurusha ibindi. Ibyo ni ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ku birebana n’ihumana ry’umwuka abantu bahumeka mu Rwanda, Dr. Biruta yamenyesheje ko mu biza ku isonga guteza icyo kibazo ngo harimo imodoka zohereza umwotsi mu kirere, imyotsi iva ku batwika amashyamba. Ibi ariko ngo bigaragara cyane mu Mujyi wa Kigali mu masaha amwe n’amwe y’ahantu runaka.

Umuyobozi wa REMA Eng. Ruhamya yatangaje ko hateganyijwe icyumweru k’ibidukikije mbere y’uko iriya nama mpuzamahanga iba. Icyo cy’umweru kizatangira ku wa 25 Gicurasi kugeza ku itariki 5 Kamena 2019, ngo hazakorwamo ibikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga bwo guhamagarira Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga bwahereye mbere, hakoreshwa amarushanwa yaba ay’umupira w’amaguru hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kwibutsa ko kwita ku bidukikije bifasha Abanyarwanda guhumeka umwuka mwiza bityo bakagira ubuzima buzira umuze.”

Eng. Ruhamya yibukije ko gucana udutadowa, guteka hakoreshejwe amakara cyangwa inkwi, gutwika imyanda yo mu ngo irimo amasashe n’ibikoresho bikoze muri pulasitike (plastique), ngo biri mu bihumanya umwuka mwiza abantu bahumeka.

Ati “Imyotsi iva kuri ibyo bivuzwe hejuru, by’umwihariko bihumanya bwa mbere abana n’ababyeyi bo mu miryango ikibikora, ariko binahumanya n’abaturanyi muri rusange. Ni yo mpamvu dukangurira Abanyarwanda kugura gaze (Gaz), akaba ari zo batekesha ibiryo ndetse bakanatera ibiti aho batuye kuko biri mu bitanga umwuka mwiza duhumeka.”

Ibibazo by’abanyamakuru byibanze cyane mu gushaka kumenya ingamba Minisiteri y’Ibidukikije na REMA bafite mu kumenya ibihumanya ikirere biri mu Rwanda, Minisitiri Biruta na Eng. Ruhamya batangaza ko hari inyigo zikorwa bafatanyije na za kaminuza zibafasha kumenya inganda zimwe na zimwe zohereza umwotsi mu kirere, noneho ngo zikagirwa inama z’uburyo zakosora ikibazo zifite.

Muri iyo kampanye izakorwa muri kiriya cyumweru k’ibidukikije ngo hazabaho no gusuzuma ibinyabiziga n’inganda zifite ikibazo cyo guhumanya umwuka mwiza kugira ngo bifatirwe ibyemezo hakurikijwe amabwiriza n’amategeko arengera ibidukikije mu Rwanda.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.