Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Miliyoni zirenga 88 zizifashishwa mu gusana gare ya Nyabugogo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 12, 2018

Nyuma y’aho abagenzi kimwe n’abandi bakoresha gare ya Nyabugogo bagaragarije ikibazo k’iyangirika ryayo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imirimo ya gare igiye gutangira gukorwa, imbogamizi ikaba yari ikibazo k’imvura yagwaga ari nyinshi icyo gihe.

Gare ya Nyabugogo irimo ibinogo bibangamira abagenzi, yatangiye gusanwa (Foto Kayitare J.P)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwabwiye Imvaho Nshya ko imirimo yo gusana gare ubu yatangiye kandi ko izarangira itwaye miliyoni zirenga 88.

Abagenzi bava cyangwa bajya mu ntara bategeye muri  Gare ya Nyabugogo, basabaga ko hakwiye kugira igikorwa iyi gare igasanwa kuko uko iminsi ishira ni ko yarushagaho kuzamo ibinogo kandi bikarekamo amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Hategekimana Fred, asobanura ko miliyoni zirenga 88 ari zo zizakoreshwa mu gusana gare ya Nyabugogo kandi bikazaba byarangiye tariki 20 Kamena 2018. Ati “Gusana gare ya Nyabugogo bizatwara miliyoni 88 n’andi arengaho hanyuma birarangirana n’itariki 20 z’uku kwezi kwa Kamena uyu mwaka”.

Akomeza agaragaza ko ibikorwaremezo bikenerwa n’abantu bose ariko ko iyo byangiritse abantu bose bibagiraho ingaruka. Ati “Kiriya ni igikorwaremezo abantu bose bakenera yaba abafite imodoka cyangwa abatazifite kuko igikorwaremezo nka kiriya iyo kibangamiwe usanga abantu bose bibagiraho ingaruka.”

Kugeza ubu imirimo yo gusana gare ya Nyabugogo ikorwa n’isosiyete y’ubwubatsi NPD Ltd. Ni akazi kazakorwa n’Akarere ka Nyarugenge gafatanyije n’Umujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Hategekimana, asaba abakoresha gare ya Nyabugogo ko mu gihe baba babangamiwe n’isanwa ryayo bakwihangana kuko ni iby’igihe gito bakongera bakayikoresha nta nkomyi ku buryo bitakomeza kubangamira urujya n’uruza.