Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Miliyoni 4,7 z’amadolari zagurijwe abahinzi bakorana na EAX

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 28, 2018

EAX (East Africa Exchange) ni ikigo gihuza abaguzi n’abagurisha, ikaba ikorana n’abahinzi bibumbiye mu makoperative mu Rwanda, Kenya, Uganda kimwe no mu bindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC. Mu Rwanda, abahinzi bakorana na EAX bamaze kugurizwa amadolari y’Amerika miliyoni 4,7. Ibahunikira umusaruro, ikabafasha kubona inguzanyo mu mabanki.

Ibigega bya EAX, abahinzi bahunikirwamo ibigori, soya n’ibishyimbo (Foto Kayitare J. P)

Umuyobozi wa EAX ku kicaro cyayo i Mayange mu karere ka Bugesera, Kayitakire Clement, avuga ko EAX yashyiriweho kugira ngo hakemurwe igihombo abahinzi bahuraga na cyo no kuba baragurirwaga n’umuguzi umwe kandi akabahera ku giciro yishakiye bitewe nuko nta soko ryari rihari. Kayitakire asobanura ko kugeza ubu abahinzi bamaze kugurizwa miliyoni 4,7 z’amadolari bikozwe na banki zikorana na EAX.

Ati “Banki dukorana, umwenda zimaze guha abahinzi cyangwa amakoperative dukorana umaze kugera kuri miliyoni 4,7 z’amadolari, murumva ko n’imyumvire y’abahinzi igenda ihinduka bakamenya ko banki ishobora kumuha amafaranga igendeye ku musaruro tumubikiye. Bituma umuhinzi amenya kwizigamira icyo ari cyo, ko no guhinga kijyambere bimufitiye akamaro”.

Kayitakire asobanura ko kugira ngo umuhinzi cyangwa koperative ikorana na EAX ishobore guhabwa inguzanyo muri banki, ari uko EAX iba imuhunikiye umusaruro ikindi akaba afite inyemezabubiko.

Ati “Nk’umuhinzi nta bwo yashobora kujya kuri banki ngo ahabwe inguzanyo kugira ngo agire ibindi akora. Hari inyemezabubiko ni yo umuhinzi cyangwa koperative ijyana kuri banki bakabaha inguzanyo y’igihe gito hagendewe ku musaruro ubitse muri EAX. Abo bahinzi baba ari abanyamuryango bacu kimwe n’izo banki zibaha inguzanyo. Ikindi ni uko noneho banki iratwizera kuko ntiyirirwa iza kugenzura umusaruro uri aha”.

EAX ihunikira abahinzi ibigori, soya n’ibishyimbo ariko umuhinzi cyangwa koperative bagacibwa 1.25% by’umusaruro bahunikiwe harimo n’igiciro cyo kubashakira abaguzi. Mu Rwanda harabarirwa ubuhunikiro 11 bwa EAX. Hari ubuhunikiro buri mu turere twa Kayonza, Rwamagana na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba no mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.