Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Miliyoni 346 zimaze gukoreshwa mu kugoboka abahuye n’ibiza

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 12-05-2018 saa 08:56:18
Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w'Intebe mu kiganiro n'abanyamakuru, yagaragaje byinshi bimaze gukorwa mu kugoboka abuhuye n'ingaruka z'ibiza (Foto James R)

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard aratangaza ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugoboka abahuye n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye, Miliyoni 346 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ari zo zimaze gukoreshwa mu gufasha abahuye n’ibiza gukomeza kubaho.

Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe mu kiganiro n’abanyamakuru, yagaragaje byinshi bimaze gukorwa mu kugoboka abuhuye n’ingaruka z’ibiza (Foto James R)

Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, ejo hashize taliki ya 11 Gicurasi 2018, ikiganiro cyari kitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma.

Yagize ati: “Mu mezi ane ashize haguye imvura nyinshi irenze iyari isanzwe igwa yateje ibiza n’inkangu zagwiriye abantu, ariko Guverinoma ikomeje kubagoboka no kubihanganisha.”

Dr Ngirente yavuze ko iyi mvura nyinshi yaguye hose mu gihugu ariko ngo yashegeshe mu buryo bukomeye tumwe mu turere nka Karongi, Rutsiro, Ngororero, Burera na Nyabihu, aho yanakomoje ku ngendo yagiriye muri utwo turere.

Ati “Twashoboye gukorera ingendo mu turere tumwe na tumwe  na bamwe mu bagize Guverinoma, hari mu rwego rwo gufata mu mugongo no kugoboka abahuye n’ingaruka z’ibiza, dukomeza no gushimira abaturanyi babo babacumbikiye muri ibi bihe bitoroshye bahuye na byo.”

Akomoza ku bimaze gukorwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibiza, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma yakoresheje Miliyoni 141 muri gahunda yo kugurira amabati abagizweho n’ingaruka z’ibiza, ayo mabati akaba ari ayo kongera gusakara inzu zasenyutse, Miliyoni 200 zaguzwe ibikoresho by’ibanze muri gahunda yo gufasha abahuye n’ibiza gukomeza ubuzima, na Miliyoni 5 zatanzwe ku bagize ibibazo byo gupfusha ababo kubera ibiza.

 

Dr Ngirente yagarutse kandi ku bikorwaremezo byangijwe n’ibiza, harimo imihanda 25 yari yasibamye igasiburwa ikomeza kuba nyabagendwa, ibitaro 13, aho bitatu byamaze gusanwa na ho 10 bikazasanwa mu minsi  iri imbere, imihanda 44 yari yangiritse, hasanwa 40 hasigaye 4, ibiraro 29 na byo byari byarangiritse  n’imihanda 8 igana ahakorerwa ubuhinzi.

Minisitiri w’Intebe yaboneyeho akanya ko gusaba Abanyarwanda kwita ku bikorwa byo kurwanya isuri mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho, asaba abahinzi guca imirwanyasuri no gutera ibyatsi bifasha kurwanya isuri.

Yagize ati “Ahantu bari bararwanyije isuri ntihashegeshwe nk’ahahuye n’ibiza batarigeze barwanya isuri, bivuze ko tugomba gushyira imbaraga mu kurwanya isuri mu mirima y’abaturage.”

Minisitiri w’Intebe kandi yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Kamena kugeza muri Nzeri hazabaho ibikorwa byo kurwanya isuri mu mirima y’abaturage, ndetse ko Guverinoma izatanga ibyatsi by’imirwanyasuri byo gutera. Abaturage ngo bazanapimirwa aho gucukura imirwanyasuri, ibi byose akaba ari mu rwego rwo kwirinda ko ibihe by’imvura byazageraho bikongera guteza ibiza.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.