Kigali-Rwanda

Partly cloudy
25°C
 

Miliyoni 115 zakoreshejwe mu gutera inkunga imishinga y’itangazamakuru – RGB

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 15-11-2018 saa 17:07:51
Umuyobozi wungirije wa RGB, Ustah Kayitesi, mu bihe byashize

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rutangaza ko umwaka ushize rwateye inkunga ya miliyoni 115 imishinga 11 yo mu itangazamakuru iri mu byiciro bitandukanye.

Ni muri gahunda ya buri mwaka yo guteza imbere urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yavuze ko izo nkunga zishingiye ku mishinga itandukanye igamije guteza imbere urwego rw’itangazamakuru.

Uyu muyobozi ashimangira koi zo nkunga zatumye ikizere n’akamaro itangazamakuru rigira ku banyarwanda kizamuka uko imyaka ikurikirana.

Muri raporo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018, Dr. Kayitesi yagize ati “Uyu mwaka ushize, imishinga 11 y’amashyirahamwe y’abanyamakuru ndetse n’ay’ibitangazamakuru byanditse, ibitangaza amajwi n’amashusho yahawe inkunga igera ku mafaranga 115.628.220.”

Umuyobozi wungirije wa RGB, Ustah Kayitesi, mu bihe byashize

Umuyobozi ushiznwe itangazamakuru muri RGB, Mbanda Gerard, yabwiye Imvaho Nshya ko muri byo bikorwa, bateye inkunga ibitangazamakuru byo mu mpapuro biba bishaka kwimukira kuri interineti kuko muri iyi minsi abasomyi benshi bashaka gusoma ibiri kuri interineti mu buryo bworoshye kandi bubangutse.

Akomeza agira ati “Andi mafaranga ajya mu gukodesha inzu Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) ikoreramo, ibihembo bihabwa abanyamakuru b’indashyikirwa mu bintu bitandukanye na byo bitwara amafaranga atari make, n’indi mishinga yo mu itangazamakuru.”

Inama Nkuru y’itangazamakuru na yo ivuga ko ihabwa amafaranga buri mwaka yo guhugura no kugeza abanyamakuru aho bakura inkuru kimwe no kubafasha gukora inkuru zicukumbuye, byose bigamije kongerera ubushobozi abanyamakuru mu mwuga wabo bakora buri munsi.

Raporo ya RGB iherutse gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko igaragaza ko ibihembo bitandukanye byahawe abanyamakuru b’Indashyikirwa byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30.

RGB ivuga kandi ko ibyo byose ngo byatumye uyu mwaka ikizere abaturage bafitiye itangazamakuru kizamuka, kikaba kigeze ku kigero cya 75.3%, kivuye kuri 69% mu 2016 na 72.4% mu 2017 nk’uko byavuye mu bushakashatsi bw’uyu mwaka wa 2018, bwakorewe ku baturage barenga ibihumbi 10 mu gihugu hose, busesengura ku buryo abaturage babona ibibakorerwa (Citizen Report Card).

 

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.