Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Miliyari zisaga 3.6 zakoreshejwe mu kunganira ababyeyi mu ifunguro ry’abanyeshuri

Yanditswe na admin

Ku ya 01-11-2017 saa 14:41:16
Amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12 n'amashuri ya Leta acumbikira abanyeshuri ahabwa ubufasha na Leta mu kugaburira abana

Miliyari 3 na miliyoni 600 ni yo ngengo y’imari yakoreshejwe na Minisiteri y’Uburezi mu kunganira ababyeyi muri gahunda yo gutunga abana ku mashuri mu byiciro bibiri bigizwe n’abanyeshuri biga barara ku ishuri n’abiga muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 n’amashuri ya Leta acumbikira abanyeshuri ahabwa ubufasha na Leta mu kugaburira abana

Nk’uko bitangazwa n’Uwimbabazi Sylvie, Umukozi ushinzwe gahunda zihuriweho mu burezi avuga ko amafaranga yajyaga ahabwa abanyeshuri biga mu mashuri acumbikira abana yagabanyijweho kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu rwego rwo kunganira amafaranga atangwa n’ababyeyi.

Ati “Miliyari 3 na miliyoni 600 ni yo ngengo y’imari yakoreshejwe mu kunganira amafaranga ababyeyi batanga ngo abana babone ibibatunga mu mashuri.”

Abajijwe niba umubare w’amafaranga agenerwa abanyeshuri biga barara n’agenerwa abiga bataha muri gahunda y’uburezi bw’imyaka ikenda uko angana, Uwimbabazi yavuze ko yose ari amafaranga 56 ku munsi kandi kuri buri munyeshuri.

Uyu muyobozi avuga ko mbere abanyeshuri biga barara  bagenerwaga na Minisiteri y’Uburezi amafaranga angana na 156 kuri buri mwana ku munsi, ariko ngo kuri ubu abanyeshuri bose bagenerwa angana n’ubwo batiga mu bigo bimwe.

Ayo mafaranga yagabanyijwe ku biga barara bitewe n’amikoro y’igihugu n’ingengo y’imari igenerwa Minisiteri y’uburezi nk’uko bigarukwaho n’Uwimbabazi.

Abajijwe niba  miliyari 3,6 z’ingengo y’imari yakoreshejwe mu mwaka ushize wa 2016 ataba ari amafaranga make urebye  umubare w’abanyeshuri biga muri ibi byiciro byombi, Uwimbabazi yasobanuye ko ingengo y’imari yose hamwe Minisiteri yari yasabye yari miliyari 8, ariko iza guhabwa miliyari 3.6 bitewe n’impamvu z’inyuranye zijyanye n’amikoro y’igihugu n’ibindi bibazo biba bigomba gukemurwa  mu buryo bwihuse.

Gusa aha Uwimbabazi asanga abayobozi bagomba kuyasaranganya uko bishoboka kugira ngo abana badahura n’ikibazo, ngo ariko mu gihe  ingengo y’imari igenerwa Minisiteri y’Uburezi yakongerwa, n’iki cyarebwaho.

Ku bijyanye n’amafaranga atangwa  na Minisiteri y’Uburezi mu kunganira ayatanzwe n’ababyeyi, abayobozi  b’ibigo by’amashuri mu byiciro byombi bavuga ko ari make ariko ngo bakagerageza kuyakoresha uko ari, ari na yo mpamvu  basaba ababyeyi  kwishyurira abana amafaramga y’ishuri hakiri kare kuko ayo bahabwaga na Minisiteri yagabanutse ku biga bacumbikirwa naho ayagenerwaga abari muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 nayo akaba akigaragara nk’aho ari make, bitewe n’uko hari abanyeshuri baturuka mu miryango ikennye itabasha kubona asabwa.

Ibijyanye n’amafaranga yahabwa amashuri acumbikira abana yagabanutse, ababyeyi bakunze kubyibutswa mu nama bagirana n’ubuyobozi bw’amashuri, aho bahora basabwa kutararanya amafaranga y’ishuri kuko abafasha kubonera abana amafunguro.

Amabwiriza ya Minisiteri kandi ntiyemerera abayobozi b’ibigo by’amashuri kwirukana abanyeshuri kuko batatanze agahimbazamusyi k’abarimu cyangwa ayo kugaburira abana ku ishuri, ahubwo asaba ko ubuyobozi butumiza ababyeyi bakumvikana ku buryo n’igihe cyo kwishyura ariko umwana atirukanywe ngo ateshwe amasomo.

MUGISHA BENIGNE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.