Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Miliyari 47 zimaze kugera mu kigega Agaciro

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 24-01-2018 saa 07:20:44
Ibumoso ni Jack Kayonga, Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund, ashyikirizwa sheki ya Miliyoni 10 na Rwagasana Ernest uyobora BUFMAR (Foto James R.)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega “Agaciro Development Fund”, Jack Kayonga yatangaje ko muri icyo kigega hamaze kujyamo amafaranga y’u Rwanda miliyari 47, akaba arimo gushorwa mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu mu iterambere ry’igihugu.

Ibumoso ni Jack Kayonga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, ashyikirizwa sheki ya Miliyoni 10 na Rwagasana Ernest uyobora BUFMAR (Foto James R.)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 23 Mutarama 2018 ubwo yakiraga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Umuryango wa Kiliziya n’andi matorero ugamije kugeza mu banyarwanda imiti myiza, ihendutse n’imibereho myiza (BUFMAR).

Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Kayonga, yavuze ko intego z’icyo kigega ari ugushora imari aho yunguka, aho kugeza ubu 70% by’amafaranga ari mu kigega yashowe muri za banki akaba yunguka hafi 10% buri mwaka.

Ati “Inshingano zacu ni ugushora imari kugira ngo twunguke, amafaranga menshi twari tumaze kuyatanga tuyaguriza amabanki tunaguriza Leta. Iyo tugurije Leta cyangwa amabanki nabo bibafasha kuba bashobora kugeza serivisi zitandukanye ku banyarwanda.”

Yongeyeho ko ubukangurambaga bukomeje kuko ikigamijwe ari uko Ikigega Agaciro cyazagera aho gifasha Leta, igihugu kigashobora kuba cyanagabanya imfashanyo ziva hanze, kikarushaho kwigira.

Umuyobozi w’Umuryango BUFMAR, Rwagasana Ernest yavuze ko impamvu yatumye batera inkunga iki kigega bagatanga ariya mafaranga ari ugutanga umusanzu wabo nk’uko intego y’umuryango ari ukureba icyateza imbere imibereho y’umunyarwanda.

Ati “Icyo nabwira indi miryango cyangwa ibigo byigenga, ni uko iki gikorwa u Rwanda rwiyemeje gukora rushyiraho ikigega Agaciro Development Fund, cyari kigamije kureba uko u Rwanda rutakomeza gutega amaboko kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Reka twe tubanze twikorere ibyo dushobora gukora niba hari n’ushaka kuza kudufasha aze kuba umuterankunga nyawe ariko atari ukuvuga ngo aje kudutunga, azaze ariko ufite aho wigejeje.”

Yakomeje ashishikariza abandi kugira icyo gikorwa nk’icyabo kugira ngo u Rwanda rugere aheza rushaka kugera rubifashijwemo n’Abanyarwanda ubwabo.

Umusanzu wa miliyoni 10 BUFMAR itanze uje wiyongera ku yandi mafaranga miliyoni 3.5 yatanzwe n’abakozi bayo ku giti cyabo mu mwaka wa 2014.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.