Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
28°C
 

Miliyari 47 zigiye kugabanya imirire mibi mu turere 13

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 08-03-2018 saa 06:44:37

Leta y’u Rwanda igiye gushora miliyoni 55 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 47 z’amafaranga y’u Rwanda mu kurwanya imirire mibi itera kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu bari mu turere tw’ibanze 13 tugaragaza ikibazo cyo kugwingira cyane n’imirire mibi.

Minisitiri Claver Gatete iburyo na Yasser El-Gammal bamaze gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo yo kugabanya imirire mibi (Foto James R)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver ubwo yashyiraga umukono ku masezerano hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi yari ihagarariwe na Yasser El-Gammal, ifatanyije n’indi miryango batanze iyo nguzanyo ejo hashize tariki ya 7 Werurwe 2018, yavuze ko igipimo cy’abana 38% bagwingiye giheruka mu 2015 atari kiza, bityo Leta yiyemeje gushaka amafaranga yihariye yo guhangana n’icyo kibazo kugira ngo kitazakomeza kuba mu bana b’u Rwanda.

Ati “Ni nabwo Leta yashyizeho gahunda yihariye yo gukurikirana imikurire y’umwana kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri (ECD); dufatanyije na Banki y’Isi twashakishije amafaranga ashobora kuba yajya muri iki gikorwa.”

Ibumoso ni Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba na Dr Anitha Asiimwe, umuhuzabikorwa wa gahunda ikurikirana imikurire y’abana bato ECD (Foto James R)

Yakomeje asobanura ko muri iyo gahunda Banki y’Isi yatanze umwenda uhendutse wa  miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika, isaba n’abandi baterankunga gushyiramo andi mafaranga y’ubuntu harimo ayaturutse mu mushinga “The of Power Nutrition” washyizemo miliyoni 20 n’undi “The Global Financing Facility” na wo washyizemo miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika

Uturere 13 tugiye gutangira kugeramo ayo mafaranga ni Uturere twa Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyaruguru, Ruhango, Gakenke, Kayonza na Bugesera aho abagenerwabikorwa bayo ari ababyeyi batwite, abonsa, abana batararenza imyaka ibiri.

Amb. Gatete ati “Twahereye ku turere 13 kugira ngo turebe ko twabitaho cyane, twahisemo utwo turere dukurikije ahari umubare w’abana bagwingiye cyane kurusha ahandi tunareba n’uturere dukennye muri rusange ariko tunareba n’ahantu hakunze kugera amapfa n’ibura ry’ibiribwa ariko uturere twose mu gihugu tuzagerwaho.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko ibikubiye muri uwo mushinga ugiyemo iyo nkunga ari ugushyira imbaraga mu kwigisha abaturage kwirinda ikibazo k’imirire mibi.

Ati “Kwirinda imirire mibi harimo isuku, kubyara abo tubashije kurera, kunywa amazi meza n’ibindi byinshi ariko na none imbaraga twashyize muri uyu mushinga ni ukugira ngo ibikorwa byose byegere abaturage, bige ku rwego rw’umuryango, ku mudugudu.”

Ikindi iyi gahunda igiye kwitaho ni urubyiruko rw’abana b’abakobwa, nk’ababyeyi b’ejo hazaza bigishwe basobanukirwe ikibazo k’imirire mibi, isuku nke, kuringaniza urubyaro n’ubuzima bw’imyororokere babimenye banabishyiremo imbaraga.

Minisitiri Claver Gatete yavuze ko bakiganira na Banki y’Isi kugira ngo yongere ikorane n’iyo miryango yatanze impano kugira ngo itange izindi miliyoni 23 z’amadolari y’Amerika zunganira amaze gushyirwaho umukono.

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko kugwingira ari ikibazo ku hazaza h’umuntu n’igihugu, akaba ari yo mpamvu Leta ikwiye kumenya ko ababyeyi bafite ubumenyi buhagije ku kibitera, bazi kubyitwararikaho neza, kandi bafite uburyo bwo kugera ku ndyo yuzuye y’umwana kuko usanga ababyeyi benshi batabizi.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.