Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Miliyari 12 zimaze gufasha urubyiruko kwihangira imirimo

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Apr 25, 2018

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, Ikigega k’Igihugu k’Iterambere, BDF, kimaze  gushora miliyari  zisaga 12 mu bikorwa byo korohereza amatsinda y’urubyiruko kubona inguzanyo,  ku buryo abasaga ibihumbi icumi ari bo bamaze gushyigikirwa n’icyo kigega, hagamijwe gutuma bivana mu bibazo by’ubukene binyuze mu kwihangira imirimo.

Umuyobozi wa BDF, Burindi Innocent

Umuyobozi w’Ikigega BDF, Burindi Innocent, yabivugiye i Kigali ejo hashize, mu nama yahuje itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, UR, ndetse n’abanyeshuri ba kaminuza yo mu Bwongereza ‘University of Westminster’, aho bunguranye ibitekerezo ku mushinga bahuriyeho, ugamije kubafasha gusuzuma no kureba uburyo imishinga yabo ikiri mu bitekerezo kandi ishobora kugira uruhare mu mpinduka ku mibereho myiza y’abaturage yashyigikirwa igaterwa inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa BDF, Burindi, avuga ko batagarukira gusa ku gufasha urubyiruko kubona inguzanyo mu bigo by’imari, ahubwo ko babashyigikira no mu birebana no kubona ibikoresho by’ibanze batangirana mu mishinga baba bahisemo, asanga  iyo bigenze neza bikemura n’ibindi by’icyuho  cy’ubusumbane mu byerekeranye n’imibereho myiza.

Ati    Nk’ubu ibikorwa byo kuba hafi no gufasha urubyiruko tuzakomeza kubishyiramo imbaraga, kuko bituma hakemuka ikibazo cy’umubare munini w’urubyiruko rutagira akazi ukurikije abasaga 30 000 barangiza kaminuza bakisanga ku isoko ry’umurimo ari benshi basaba akazi, ku buryo usanga muri abo abagera ku 10% ari bo babona akazi.

Mbahaye urugero hari  nk’amasosiyete agera kuri 25 tumaze gufasha, kandi ntibigarukira aho, kuko turabakurirana tugasanga hari umusaruro byatanze, kuko dusanga barateye intambwe mu kwiteza imbere’’.

Ambasaderi Joanne Lomas uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda avuga ko imishinga y’iterambere ihuje abanyeshuri b’ibihugu byombi  n’ubundi isanzwe ishimangira ubufatanye  n’umubano u Rwanda n’u Bwongereza bisanzwe bifitanye, ahanini ushingiye ku bucuruzi na serivise, cyane ko u Rwanda  rusanzwe rufite umwanya mwiza mu byerekeranye no korohereza ishoramari (Doing business).