Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Miliyari 110.9 zigiye kugeza amashanyarazi ahantu 154.000 mu gihugu

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 16-11-2018 saa 15:55:35
Guverinoma y'u Rwanda ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose 100% mu mwaka wa 2014

Guverinoma y’u Rwanda yabonye inguzanyo ya miliyoni 125 z’amadorari y’Amerika, angana na miliyari 110.9 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe na Banki y’Isi, agiye kwifashishwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2018/2019 mu kugeza amashanyarazi ahantu ibihumbi 154 mu gihugu hatari umuriro, gufasha kunoza serivisi z’amashanyarazi no kugabanya igiciro cy’umuriro ku bafatabuguzi.

Iburyo ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, ari kumwe na Yasser El-Gammal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, ubwo basinyaga amasezerano y’inkunga (Foto Mutungirehe S.)

Mu muhango wo gushyira umukono kuri iyo nguzanyo kuwa 16 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel, yavuze ko ayo mafaranga aje mu kiciro cya kabiri cya gahunda yo kugeza umuriro ahantu henshi mu gihugu yatangiranye n’ikiciro cya mbere mu mwaka wa ushize w’ingengo y’imari wa 2017/2018.

Ati “Umwaka ushize twabonye amafaranga angana nk’aya, miliyoni 125 z’amadorari, agenewe urwego rw’ingufu. Ayo mafaranga yatumye tugeza ku mashanyarazi ahantu hangana n’ibihumbi 154 mu mwaka umwe; ndetse byatumye dukuba kabiri impuzandengo y’ibyakozwe mu gihe cyabanje, hagati y’umwaka wa 2012 na 2016.

Uyu mwaka rero tubonye andi angana nayo, ari muri gahunda y’uyu mwaka wa 2018/2019, akaba nayo yitezwe kuzageza amashanyarazi ahantu ibihumbi 154, hazagezwa amashanyarazi muri uyu mwaka w’ingenzo y’imari.”

Akomeza agira ati “Iyi gahunda rero iradufasha kwihutisha gahunda yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda n’ibikorwa by’ubukungu muri ya gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, aho Leta yiyemeje kuzagera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku bantu bose ku gipimo cya 100%.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose 100% mu mwaka wa 2014

Yakomeje avuga ko bizanyura mu bikorwa byo gutanga amashanyarazi mashya no kunoza imicungire y’imiyoboro kugira ngo hagabanywe ibihombo bibonekamo no gutuma igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kigabanuka.

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, yavuze ko urwego rw’ingufu ari rumwe mu nzego bitaho mu mubano ukomeye n’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.

Ati “U Rwanda rwongereye ubushobozi bw’ingano y’umuriro mu myaka icumi ishize, guhera mu mwaka wa 2008. U Rwanda rwabashije kandi kubona abigenga bakora umuriro bagera kuri 20; ni ikintu ntashidikanya ko kitaboneka ahandi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibyo bintu byose byakozwe byatumye abantu bagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi kandi n’ubu gahunda ikaba ari iyo gutuma abantu bose babona umuriro.”

Yakomeje avuga ko amafaranga y’iyi nkunga azatuma 90% by’ibigo nderabuzima bibona amashanyarazi ahagije, 77% by’ibigo by’amashuri bikabona umuriro na 94% by’ibiro bibona amashanyarazi.”

Iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka 45 nyuma y’imyaka 6 iri imbere, akazishyurwa ku nyungu ya 0.75%.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.