Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MIGEPROF yagaragaje ibirimo gukorwa mu kwezi kwahariwe umuryango

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 12-03-2019 saa 08:13:53
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Nyirahabimana Solina, avuga ko ibikorwa byahariwe ukwezi kwahariwe umuryango bikomeje.

Muri byo, agaruka mu birebana no kurwanya gutwita kw’abangavu. Yagize ati “Ni ubukangurambaga bukorerwa hirya no hino mu mashuri abanza n’ayisumbuye, gukangurira abana b’abakobwa kwiga amashuri y’imyuga ndetse n’amashuri ya siyansi, kurwanya imirire mibi n’igwingira riri mu bana bato, gusaba no kumvisha ababyeyi ibyiza byo kwitabira ibigo mbonezamikurire y’abana bato, ndetse no gufasha abagore kugera kuri za serivisi z’imari kugira ngo babashe kwiteza imbere.”

Hari kandi kumenyekanisha amategeko, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’andi mategeko arengera umuryango, kwigisha abagabo gukangurirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, He for She Campaign.

Uretse ibyo, ngo muri uku kwezi bazashyira ahagaragara raporo yerekana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda rihagaze nyuma y’imyaka 25 y’imiyoborere myiza.

Minisitiri Nyirahabimana yagize ati “Hazatangazwa ku mugaragaro uburyo bushya bwabonetse bunyujijwe mu ikoranabuhanga, butanga amakuru y’uko iryo hame rihagaze mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu. Tuzajya tubasha kubibona turi hano mu Rwanda ariko n’ubishaka no ku rwego mpuzamahanga ashobora kuba yabibona.”

Kuba mu Karere ka Nyamasheke harakunze kuvugwa imico mibi yo gushakana kudashingiye ku rukundo, bakaka umukobwa cyangwa umuryango w’umukobwa ibya mirenge kugira ngo umukobwa abashe kurambagizwa, Amb. Nyirahabimana ashima ko iyo mico biyemeje kuyirandura.

Ibi bishimangirwa na bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke barimo Nirere Clenia wo mu murenge wa Kanjongo uvuga ko nka bamutima w’urugo bakoze iyo bwabaga barwanya icyari cyaragaragaye nk’imico mibi, gushakana kudashingiye ku rukundo, bakaka umukobwa cyangwa umuryango w’umukobwa ibya mirenge kugira ngo umukobwa abashe kurambagizwa.

Minisitiri Nyirahabimana avuga ko nubwo bishimira ibyagezweho byose hari n’ibindi bagomba gushyiraho imbaraga, habaho ukwisuzuma no kureba mu myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 niba hariho gahunda ziteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye uko bikwiye.

Yagize ati “Turifuza kongeramo imbaraga zihagije kugira ngo mu gihe kiri imbere tuzagire uruhare ruhagije mu kerekezo cyacu 2050.”

Nyirahabimana ahamagarira abagore gukenyera bagakomeza mu gukemura ibibazo bikiri inzitizi mu iterambere kugira ngo babashe kubona imbaraga zihagije n’umuvuduko uhagije mu kugera mu kerekezo 2050.

Byongeye kandi abasaba gufatana urunana kugira ngo umuryango usigasirwe bityo buri wese ntawe usigaye inyuma azageze igihugu mu iterambere ryifuzwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina

 

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.