Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

MIGEPROF: Umushinga Indashyikirwa ukwiye kugezwa mu gihugu hose

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Aug 29, 2018

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Nyirasafari Esperance, atangaza ko Umushinga Indashyikirwa ari ingirakamaro mu gukemura ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo, ukaba ukwiye kugezwa mu gihugu hose.

Abari bitabiriye inama bagaragarijwe ibikorwa by’ingirakamaro by’umushinga Indashyikirwa (Foto Mugisha B.)

Ibi yabitangarije mu muhango wo gushyikiriza Leta ibikorwa by’Umushinga w’Indashyikirwa waterwaga inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye ku wa kabiri, taliki ya 28 Kanama 2018, uyu mushinga ukaba ugamije kwigisha abashakanye uburyo bw’imibanire izira amakimbirane, irangwa n’ubwumvikane ndetse  n’ubwubahane.

Minisitiri Nyirasafari yagize ati “Umushinga Indashyikirwa ni ingirakamaro kuko wafashije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birakwiye ko uyu mushinga wagezwa mu gihugu hose kugira ngo ufashe n’abandi bo mu zindi Ntara utarageramo.”

Ashimira abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango barimo Care International, RWAMREC na ‘Rwanda Women Network’ bagize uruhare mu guhindura imibanire mibi y’ingo,  hagati y’abagore n’abagabo, kuko yagiraga ingaruka ku bukungu bw’umuryango n’abana bawuvukamo.

Aha, Nyirasafari ati “Izi nyigisho zihabwa amatsinda y’abashakanaye zirabafasha cyane mu mibanire yabo bikanateza imbere ubukungu bw’imiryango n’igihugu muri rusange.”

Avuga ko ibyiza y’uyu mushinga byatumye unagezwa mu Ntara y’i Burasirazuba kugira ngo nabo ubafashe mu mibanire y’ingo zimwe na zimwe zigaragaramo ihohoterwa.

Nyirasafari yasabye abahuguwe mu Mushinga Indashyikirwa kugeza ubutumwa mu yindi miryango igifite ibibazo, bagafasha kubaka izindi ngo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye kandi ko kurwanya ihohoterwa bidakorwa gusa ku ruhande rw’abagore, ko ahubwo n’abagabo bakeneye kwitabwaho kandi nabo bagashishikarira kwamagana ihoghoterwa rikorerwa abagore bafatiye urugero kuri Perezida wa Repubulika wafashe iya mbere mu kuryamagana muri gahunda ya ‘He For She’.

Ati “Ntibikwiye ko umugore ahohoterwa umugabo areba, akwiye gufata iya mbere mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa umugore, aho yaribona hose.”

Museruka Devid, Umuyobozi w’Umuryango RWAMREC uharanira uburinganire no kwifashisha abagabo mu guharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori, avuga ko umushinga ugamije guhindura imibanre y’imiryango, akishimira ko n’ubwo umushinga usoje imirimo yawo, inzego za Leta zizakomeza kuwushyira mu bikorwa ndetse bikajya no mu mihigo y’uturere.

Ati “Nishimiye ko ibikorwa by’umushinga bigiye gukomezwa n’inzego za Leta bikanajya mu mihigo yazo kugira ngo bizakomeze mu gihe umushinga waba utagihari.”

Gusa ngo imbogamizi ihari akaba ari uko inzego za Leta zitaramenya uko byakorwa ariko ik’ingenzi ni uko zigaragaza ubushake bwo gukomeza uyu mushinga watangiye wo guhindura imibanire y’ingo.

Avuga ko uyu mushinga usoje imirimo yawo uhuguye abashakanye 840, abaharanira impinduka 500 n’abavuga rikijyana bagera kuri 300, nabo bakaba babasha kugera mu miiryango myinshi.

Ati “Ugendeye kuri iyo mibare, abamaze kwigishwa mu miryango ni benshi ni ibihumbi n’ibihumbu mu turere 7 no mu mirenge 14 uwo mushinga umaze imyaka 4 ukoreramo.”

Kambayire Patricie wo mu Murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana, avuga ko mbere yo guhugurwa mu mushinga w’Indashyikirwa wa RWAMREC, umugabo we yumvaga ko umugore we nta jambo agomba kugira mu rugo, kandi akamushyiraho igitsure gkomeye, ndetse ibintu byose akabikora atagiye inama n’umugore, bityo yamubaza impamvu akamusubiza ko nta kindi yarenzaho.

Ati “Yashoboraga gukura inka mu rugo akayigurisha tutabivuganyeho, akaba yakubaka inzu nta cyo tubiganiriyeho, gusa nkabona imodoka zizanye umucanga, abafundi bazindukiye mu rugo kandi mu by’ukuri twararanye ariko nta na mpingukirize ko mu gitondo afite umushinga wo kubaka inzu.”

Kambayire avuga ko yabaga afite ibitekerezo byonshi by’uburyo bakwiteza imbere mu rugo rwabo ariko umugabo ntamuhe umwanya na muto wo gutanga igitekerezo.

Uyu mubyeyi yemeza ko nyuma y’urugendo rurerure rwo guhinduka, ubu umugabo we ari intangarugero mu bandi, baricara bakaganira ku byo bifuza gukora, bagashyira hamwe muri byose, ibyo gusuzugura umugore byavuyeho, abasha kumugisha inama no kganira ku byo yifuza ko bakora.

Ati “Ubu mbasha gutanga igitekerezo mu bikorerwa urugo, arambaza iyo hari icyo agiye gukora nkamuha ibitekerezo kandi akabyakira ndetse tukanafatanya kubishyira mu bikorwa.”

Abaharanira impinduka bahuguwe bemeza ko uyu mushinga wagize byinshi uhindura mu mibanire y’imiryango kuko washoboye gutuma ababanaga badasezeranye bemera gusezerana kandi imiryango imwe n’imwe yarangwagamo amakimbirane ikaba yarisubiyeho ikabana mu mahoro.

Amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango ni bimwe mu bituma iterambere ryawo ritagerwaho, kuko uruhare rw’umwe mu bawugize ruba rutahawe agaciro. Ni yo mpamvu kurwanya ihohotrerwa bikwiye guhera mu muryango.