Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

MIGEPROF ifite gahunda yo gutangiza ubukangurambaga mu gusobanura ihame ry’uburinganire

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 14, 2018

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance  yavuze ko MIGEPROF,  ifite gahunda yo gutangiza ubukangurambaga mu nzego zibanze bugamije gusobanurira Abanyarwanda ibirebana n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abashakanye kuko ngo byagaragaye ko hari aho iri hame ritumvikana neza.

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ( Ifoto R James)

Ibi arabivuga kuko ngo byamaze kugaragara ko bamwe mu baturage batarumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango ugasanga hari bamwe bitwaza uburinganire ntibite ku nshingano zabo uko bikwiye.

Mu nama yateguwe na  Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zayo z’uburinganire ku bufatanye n’ubunyamabanga bwa Smart Africa, ngo  haganirwe ku ngingo z’uburinganire kandi banagene ibyakorwa ku bijyanye n’amikoro  ku bw’uburinganire, Minisitiri Nyirasafari Yagize ati,  “Mu Rwanda, umugore, umugabo, yahawe agaciro kangana, bose bafite ijambo ringana, umwana w’umukobwa, umwana w’umuhungu bariga, ariko ikigaragara hari ibigomba gukosoka, hari ibigomba kwitabwaho. Ababyeyi bagomba kongera kwibutswa no gushyira mu bikorwa iri hame ry’uburinganire bahereye ku buryo barera abana babo, uburyo babafata, umwana w’umukobwa, umwana w’umuhungu, atari ukuvuga gusa ngo uramwohereza mu ishuri ariko no mu rugo ese urabaha imirimo imwe?”

Yungamo ati: “Ibyo ni byo dushaka kwitaho cyane kandi noneho no mu rugo umugore n’umugabo babanye bate? Ese ububasha barabunganya mu rugo, bumva ko urugo barusangiye bagomba kurufatanya mu kuruteza imbere? Aho ni ho tugomba gukora cyane”.

Aha ni ho ahera avuga ko bagiye gukora cyane bita ku bayobozi b’Inzego z’ibanze kugira ngo bumve ko ibijyanye n’ihame ry’uburinganire kuko ari umusingi w’iterambere rirambye, rikaba rireba sosiyete, kandi ko abayobozi bo mu nzego zibanze bakwiye kuba baryumva cyane  kugira ngo bafashe abaturage kubyumva.

Yagize ati: “Tujya twumva ko hari bamwe batarumva iri hame,  ubwo ni ugukomeza kwigisha no kubiganiraho, abantu bakabiganiraho mu mugoroba w’ababyeyi, inama zateranye hirya no hino, iri hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakariganiraho kugira ngo hatagira uryumva nabi”.

Asanga itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye cyane kugira ngo abantu bumve ibijyanye n’ihame ry’uburinganire atari ukuryumva gusa ahubwo no kurishyira mu bikorwa bityo, hagakurwaho imbogamizi zose zatuma abagore cyangwa abagabo badatanga umusanzu wabo mu kubaka sosiyete.