MIGEPROF: Guhashya ibibazo byo mu muryango bikeneye uruhare rwa buri wese

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 06-12-2018 saa 08:27:35
Minisitiri Nyirahabimana ageza ikiganiro ku bitabiriye inama nyunguranabitekerezo mu Nteko Ishinga Amategeko

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina, avuga ko ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda bikeneye uruhare rwa buri wese ngo bikemuke.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018, Minisitiri Nyirahabimana yahaye abadepite n’abasenateri bitabiriye inama nyunguranabitekerezo kijyanye na politiki, ingamba na gahunda zigamije kubaka umuryango utekanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko muri iki gihe umuryango ubangamiwe n’ibibazo birimo amakimbirane mu miryango, gutandukana kw’abashakanye, inda ziterwa abangavu, gukubita no gukomeretsa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

Minisitiri Nyirahabimana yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko ikibazo cy’Umuryango Nyarwanda gihangayikishije kikaba gisaba uruhare rwa buri wese mu guhangana na cyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mukabaramba Alvera, avuga ko mu bibazo byugarije Umuryanga Nyarwanda hagaragara kandi ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana, isuku n’isukura bidahagije, biterwa ahanini n’ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo.

Mukabaramba Alvera yakomoje no ku kibazo cy’imirire mibi yugarije imwe mu miryango

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko iri guhuza abagize Inteko Ishinga Amategeko n’inzego zitandukanye zirimo za minisiteri, sosiyete sivile, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye umuryango.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.