Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

MIFOTRA: Itegeko rishya ry’umurimo ryazanye impinduka zikomeye

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 23-05-2019 saa 13:00:41
Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan asobanura ibiteganywa mu itegeko rishya ry'umurimo(Foto James)

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan arishimira ko itegeko rishya rigenga umurimo ryasohotse muri Kanama 2018 rimaze kuzana impinduka zigaragara mu gukemura ibibazo bijyana n’umurimo byigaragazaga mu mwaka wa 2016.

Minisitiri Rwanyindo yabitangarije mu nama igamije kurebera hamwe ibijyanye no kubahiriza itegeko rigenga umurimo mu Rwanda yabaye ku wa 23 Gicurasi 2019 yitabirwa n’abahagarariye ibigo bitandukanye byaba ibyigenga n’ibya Leta mu mujyi wa Kigali.

Rwanyindo avuga ko iryo tegeko ryabanje kumenyeshwa abakoresha n’abakozi kugira ngo babashe kumenya ibirigize kandi buri mwaka hari gahunda yo kugenda hakorwa ihuriro ngo haganirwe uko rishyirwa mu bikorwa.

Avuga ko nyuma y’uko risohoka hari ibiri kugenda neza kuko umubare umaze kwiyongera w’abakoresha batanga amasezerano y’akazi ku bakozi.

Rwanyindo ati: “Ubu dufite itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda ryashyizweho mu 2018. Ryazanye impinduka nyinshi zigamije gukemura ibibazo byari bihari, ndetse hari kwihutisha gushyiraho amateka anyuranye ashyiraho ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mategeko”.

Agaragaza ko mbere imbogamizi zari ziri cyane ku bijyanye n’ibigo bitatangaga amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi, ibigo bidakurikiza inzira ziteganyijwe mu itegeko cyane cyane mu gihe cyo gusezerera abakozi mu bigo.

Agira ati: “Mbere y’uko hajyaho itegeko rishya wasangaga haboneka ikibazo k’ibigo bitagisha inama abagenzuzi b’umurimo, ikibazo cyo guteganyiriza abakozi wasangaga kikiri ku rwego rwo hasi cyane cyane abakozi ba nyakabyizi ndetse n’ab’igihe gitoya. Hagaragaraga abakoresha bahemba abakozi mu ntoki ndetse n’icy’abakoresha bamwe bakoresha abakozi batagira amasezerano”.

Rwanyindo akomeza avuga ko habagaho n’ikibazo cy’abakozi usanga bakorera ahantu batujuje ibisabwa byose bijyanye n’ubuzima bw’umutekano mu kazi kandi ibyo byose bivuzwe ugasanga bikirangwa mu bigo byo hirya no hino mu gihugu.

Rwanyindo avuga ko inama ifasha kurebera hamwe uko umurimo uhagaze mu rwego rw’Umujyi wa Kigali, kuko Leta y’u Rwanda igendera ku mahameremezo arimo no gukemura ibibazo mu bijyanye n’umurimo harimo no kubishakira umuti uhamye kandi ukwiye.

Rwanyindo ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017, agaragaza ko mu bigo biri mu gihugu, Umujyi wa Kigali ariwo ufite umubare munini w’ibigo ungana na 43%.

Ubwo bushakashatsi bwerekana ko no mu bakozi igihugu gifite, ibigo biherereye mu mujyi wa Kigali aribyo byatanze akazi umubare munini w’abakozi bahwanye na 34.5%.

Rwanyindo agira ati: “Ibyo bipimo byose biragaragaza uruhare runini rw’ibyo bigo biri muri Kigali bahagarariye mu byerekeranye n’umurimo. Byerekana ko banafite uruhare runini mu gutuma ukorwa mu buryo bunoze”.

Umunyamabanga wungirije mu rugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (Cestrar) Biraboneye Afrique avuga ko itegeko rishya abantu batari barisobanukirwa neza ikibazo kikaba guhuza ibiri mu itegeko no kubishyira mu bikorwa.

Avuga ko mu itegeko rishya ryiyongereyeho ingingo 3 zirimo ko n’abakora imirimo iciriritse bafite uburenganzira ku mushahara fatizo, harimo ko abo bakozi bashobora kujya muri konji, harimo ko ba rwiyemezamirimo bahabwa imirimo ntibahembe abo bakoresha abatanze isoko mbere yo kumuhemba bafite uburenganzira bwo kureba kugenzura ko nawe yahembye, hanyuma hashira iminsi 45 uwatanze isoko akabanza guhemba abakozi bamukoreye agaha rwiyemezamirimo asigaye.

Ati: “Kuri twebwe nka Cestrar izo ngingo tubona zarahindutse cyane ku mibereho y’abakozi, nicyo tumaze kubona ku mpinduka kuri iryo tegeko rishya”.

Habakubaho Isaa waje uhagarariye Ikigo ndangamuco cya Kisilamu I Nyamirambo, avuga ko kutubahiriza ibisabwa ku bigo byigenga mu gihe hahindutse itegeko, ahanini biterwa n’abaterankunga na bo ubwabo baba bagomba kubanza kubijyaho inama ariko aho babyumviye bishyurira abakozi ibyo babarimo mu gihe cyose kiba cyatambutse.

MIFOTRA isanga ibibazo bishingiye ku murimo iyo bidakemuwe mu bwumvikane rimwe na rimwe biteza ibihombo impande zombi, ari nayo mpamvu isaba kurushaho gufata ingamba zo kubyirinda kuko umwanya utakarira mu kubikemura wakagombye gukoreshwa mu kuzamura umusaruro.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfar ibumoso na Meya w’akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne(Foto James)

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan asobanura ibiteganywa mu itegeko rishya ry’umurimo(Foto James) (2)

Abakoresha mu bigo bitandukanye by’umujyi wa Kigali basobanurirwa ibyiza byo kubahiriza amategeko (Foto James)

 

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

6 Comments on “MIFOTRA: Itegeko rishya ry’umurimo ryazanye impinduka zikomeye”

  1. mutuvuganire cyane cyane kubakozi bo muma hotel abeshi ntibagaburirwa Kandi ntanamasezerano yakazibaduha no guhemberwa muntoki ndetse numushaha mfatizo reta yashyizeho ntukurizwa

  2. Bazatugaragarize icyo tegekori rivuga kumukozi usezerewe mukazi arengeje umwaka kuko bagaragaje utaramara umwaka cg umeze imyaka 10

  3. Itegeko rishya rizige ku kibazo kiboneka ku bakozi bakorera ku Mirenge cyane ku bijyanye n’igihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge iyo adahari asigaho kenshi Etat Civil ariko nta generwe avantage ;nyamara mu gihe ari kuri acting aramutse akoze ikosa yahanwa nk’umuyobozi uhagararariye institution.

  4. Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda usanga rivuga Umukozi wa Leta gusa kandi hari n’abakorera ibigo byigenga,bo usanga batibonamo ntabashe kumenya neza no gusesengira itegeko ry’umurimo

  5. Ikindi kigomba gusobanuka neza n’igihe umukozi atakaje akazi kubera ivugururwa ry’imbonerahamwe y’imirimo haba kubakozi ba Leta cg abakorera ibigo byigenga

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.