Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

MIFOTRA irashima APEFE umusanzu wayo muri ‘Igira ku murimo’

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 20-02-2019 saa 19:05:04
Urubyiruko rwimenyereza umwuga rushima APEFE (Foto Mukagahizi R.)

Umuryango Mpuzamahanga w’Ababiligi Udaharanira Inyungu Ufite Ubunararibonye mu Burezi n’Amahugurwa (APEFE), urashimwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) umusanzu wayo mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo kwigira ku murimo, ifasha abanyeshuri biga imyuga kubona amahirwe yo kwigira mu mashuri no mu nganda.

Ubwo ubuyobozi bwa APEFE bwasuraga abanyeshuri biga ubumenyi ngiro muri gahunda yo kubakurikirana mu kwimenyereza umwuga, Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe umurimo muri MIFOTRA yavuze ko APEFE ikora ibintu bishimishije cyane.

Yagize ati “Icyo navuga kuri iyi gahunda ya APEFE ni ibintu bishimishije cyane, abantu barabona ubumenyi buri bwo bukenewe ku isoko ry’umurimo aho abanyeshuri bava mu miryango itishoboye bafashwa na APEFE bigira 50% mu ishuri, bakigira 50% mu ruganda.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri ni ubumenyi busubiza ibibazo dufite ku isoko ry’umurimo aho umuntu agomba kurangiza afite ubumenyi bukenewe cyangwa byaba na ngombwa aho akorera akazi mu ruganda bashobora kumuha akazi byihuse kubera ko baba badashidikanya ku bumenyi bwe.”

Avuga ko iyi gahunda ari nziza cyane ikwiye gushyirwamo ingufu mu gukomeza gufasha urubyiruko kwisanga cyane ku isoko ry’umurimo no kubona akazi bitagoranye kubera ubumenyi buhari.

Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Umurimo w’agateganyo muri MIFOTRA

Mwambari akomeza agira ati: “APEFE igira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta yo kwigira ku murimo. Ni politiki yagiyeho kugira ngo ifashe guhuza bwa bumenyi butangirwa mu ishuri n’ubumenyi butangirwa aho akazi gakorerwa. Ni gahunda ishyirwamo ingufu mu buryo butandukanye, tugamije gukangurira cyane cyane abakoresha, abanyenganda, aho akazi gakorerwa kugira ngo bafashe urubyiruko kubona amahirwe yo guhuza ubumenyi baba bakuye mu mashuri n’ubumenyi bakeneye.”

Avuga ko ubwo bumenyi ari inyungu kuri Leta, ko abantu babona akazi, ariko ni inyungu cyane ku bakozi kuko babona ubumenyi bwuzuye ku isoko ry’umurimo. Ngo ni n’inyungu cyane ku bakoresha kuko babona abakozi bashoboye bongera umusaruro.

Ati “Umusaruro w’abakozi wiyongereye birumvikana ko byongera n’umusaruro w’igihugu ariko igihugu kinafite inyungu ko abantu biga bakabona akazi.”

Mwambari avuga ko umusanzu wa APEFE ushimishije cyane kuko igira uruhare mu gutuma abantu bo mu rugaga rw’abikorera bemerera urubyiruko kujya kwigira mu nganda zabo, mu bigo byabo, bikongera amahirwe y’uko igihe bazakenera abakozi bafite ubushobozi bababona bitabagoye.

Ku rundi ruhande abikorera bavuga ko na bo babifitemo inyungu, bagashima APEFE kuko ari yo iba yabazaniye abanyeshuri bakagira uruhare mu kongera umusaruro wabo kandi bakaba batazongera kubura abakozi bafite ubushobozi.

Urubyiruko rufashwa na APEFE ruvuga ko ruzakabya inzozi

Bamwe mu rubyiruko rwimenyereza umwuga barimo Shyirambere Jean de la Paix, wo mu Karere ka Musanze ufite ubumuga bw’uruhu, arimenyereza umwuga mu gukora divayi ziva mu bitoki na Ihirwe Beatrice w’imyaka 20 wari waracikishije amashuri ye kubera ikibazo cy’amikoro make, bavuga ko hari byinshi bamaze kumenya kubera APEFE.

Bashimira APEFE yabafashije kwiga amasomo mu mashuri meza ariko ntibigarukire aho ahubwo ikababafasha gukomereza mu bumenyingiro mu masosiyete akomeye.

Bo na bagenzi babo baba abimenyereza gukora imitobe iva mu mbuto, baba abimenyereza gutunganya ibiva ku mata n’ibindi bashima APEFE uburyo yabafashije kwiga amasomo ariko bakiga n’ubumenyi ngiro, bigira ahantu heza h’intoranywa mu bijyanye no kubaha ubumenyi, ibintu bavuga ko bizabageza ku nzozi bafite zo kwikorera.

Sigrid De Meester, intumwa ya APEFE mu Rwanda, ashima u Rwanda imiyoborere myiza muri byose ariko by’umwihariko arushima ubushake bwa politiki ku rubyiruko mu gushyiraho umurongo utuma urubyiruko ruva mu bushomeri.

Urubyiruko mu bikorwa byo kwigira ku murimo

Marie Pierre Ngoma, Umuyobozi wa Porogaramu APEFE – Rwanda, avuga ko mu mwaka wa 2015 ari bwo iyi politiki ya Leta yemewe, kuko ikibazo cyari kiriho muri rusange mu gihugu, ari ubumenyingiro bwatangwagwa mu mashuri y’imyuga cyane cyane wasangaga budafite ireme, aho wasangaga umunyeshuri urangije mu ishuri ry’ubumenyingiro agera ku isoko ry’umurimo noneho abamukoresha bakavuga ko nta bushobozi bafite mu byo akora kandi ari byo yari amaze igihe yiga.

Byatumye Leta itekereza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda cyane cyane mu myuga iciriritse ifasha abantu kwibeshaho ku rwego rwo kuzahura ubukungu bwabo, nyuma bamara kugira ubwo bumenyi bashobora noneho kujya guhangana ku isoko ry’umurimo cyangwa se na bo ubwabo bakabasha kwihangira imirimo iciriritse.

Byatumye APEFE ifata iya mbere mu gushyiraho uburyo butuma abana, urubyiruko rwiga imyuga cyane cyane ruturuka mu miryango itishoboye ruzajya rubasha kubona ubumenyingiro mu buryo buhagije.

Yagize ati “Iyi porogaramu turimo rero yitwa Igira ku murimo. Ni gahunda y’igerageza ishyigikiye iyo politiki yo kwigira ku murimo kugira ngo ubumenyingiro bugire ireme bityo abarangije mu mashuri babe baragize amahirwe yo kwimenyereza mu bigo by’abikorera, bityo nyuma y’iyo porogaramu umuntu asohoke koko afite ubumenyi bwuzuye.”

Marie Pierre Ngoma, Umuyobozi wa Porogaramu APEFE – Rwanda

Kugira ngo Igira ku muririmo itangire yabanje gutoranya uturere two gukoreramo, akarere kamwe ko mu cyaro n’akarere kamwe ko mu mugi muri buri ntara, hiyongeraho Umujyi wa Kigali.

Hakozwe inyigo y’ubumenyingiro bukenewe mu rwego rwa bizinesi umwana wo mu cyaro azabasha kwiga akanayishyira mu bikorwa iwabo mu cyaro, ikagira akamaro imumarira mu buryo bwo kwinjiza amafaranga.

Inyigo yarakozwe muri utwo turere, APEFE ibasha kubona ibikenewe nk’ ibyiciro by’amasomo yigishwa. Muri ibyo byiciro harimo ibyo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibintu byose bikomoka ku mata, harimo forumaje, yawurute, ikivuguto, amavuta n’ibindi. Ikiciro cyo gutunganya ibikomoka ku mbuto, imitobe, divayi, inzoga n’ibindi.

Ikindi kiciro cyo gutunganya ibikomoka ku ifarini, imigati, gato, keke, n’ibindi. Hakaza ikiciro kerekeranye n’imideri, kudoda cyane cyane bashingiye kuri politiki ya ‘Made in Rwanda’.

Harimo n’ikindi kiciro cyo gutunganya ibikomoka ku mpu, ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakora inkweto, bakora amasakoshi, bakora imikandara mu mpu. Ikiciro kindi kijyanye n’ubwiza. Habamo gutunganya imisatsi, gutunganya inzara zaba iz’intoki cyangwa iz’ibirenge.

APEFE irateganya no kuba yashyiramo ikiciro cya ‘massage’ ku buryo umwana ashobora kugenda akiga uko bakora ‘massage’ hagamijwe kuzahura ireme ry’uburezi mu rwego rwo kugira ngo abana bige mu ishuri ry’ubumenyi ngiro ariko bigire no ku murimo ireme ry’uburezi rizamuke.

Kugeza ubu APEFE imaze gukorana n’urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye ndetse n’urufite ubumuga.

Urubyiruko rwimenyereza umwuga rushima APEFE (Foto Mukagahizi R.)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.