Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

MIFOTRA: Abashora Leta mu gihombo bazabiryozwa

Yanditswe na NSENGIYUMVA J. DAMASCENE

Ku ya Jun 14, 2018

Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yatangaje ko abashora Leta mu gihombo bazabiryozwa. Ibi yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’ibigo biyishamikiyeho.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan aganira n’abakozi ba MIFOTRA n’ibigo biyishamikiyeho (Foto James R.)

Muri iyi nama yateraniye i Kigali ejo hashize ku wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018, Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa yatangiye yihanangiriza abayobozi bashora Leta mu manza zitari ngombwa bigatuma itsindwa kugeza ubu ikaba imaze kwishyura akayabo k’amafaranga asaga miliyari 1,5 mu myaka itanu gusa.

Yagize ati “Abashora Leta mu manza akabo kashobotse, dore ko ubu noneho bagiye kuzajya babiryozwa nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika”.

Minisitiri Rwanyindo akomeza avuga ko kugira ngo ikibazo cyo gushora Leta mu manza gicike abashinzwe abakozi bagomba kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi, bagacika ku muco wo kwanga kwiteranya, dore ko bituma batinya gufata ibyemezo bikwiye.

Minisitiri Kayirangwa yanagarutse ku cyo abona cyakemura ibibazo bya ruswa, ikimenyane n’itonesha. Ati “Gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha gutanga akazi (e-recrutment), kureba niba usaba akazi atari ku rutonde rw’abatemerewe (blacklist) kongera gukora akazi ka Leta, ndetse bakareba niba koko usaba akazi afite ubushobozi bwo kugakora, bitari ibyo uzagerageza gushora Leta mu manza azabiryozwa”.

Gasamagera Wellars uyobora Ikigo gishinzwe kongerera ubumenyi abakozi ba Leta (RMI), avuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire ntibumve ko gukorera Leta bivuze ko wageze iyo ujya. Ni muri urwo rwego abashinzwe abakozi bagomba guherekeza umukozi, bakereka abagiye mu kazi icyo bagiye gukora, bakababa bugufi ndetse bakabafasha gukarishya ubwenge.

Akomeza avuga ko n’ubwo harimo abadafite ubumenyi buhagije mu kazi bakora ariko ari bake ugereranyije n’abakica nkana, bityo rero ngo amategeko agomba guhana abinjiza Leta mu manza zitari ngombwa. Ngo ni yo mpamvu abantu na bo bakwiye kurenga amarangamutima bakubahiriza amategeko ubirenzeho agahanwa.

Yagize ati “Nge mbona ikibazo gikomeye ari imyumvire kuruta uko biba tekinike, imyitwarire cyangwa inshingano, bityo rero dukwiye kurenga amarangamutima tukubahiriza amategeko ubirenzeho agahanwa”.

Zimwe mu mbogamizi abashinzwe abakozi bagarutseho ni ukuba mbere y’uko abayobozi babo  bafata umwanzuro baba batabanje kuwuganiraho. Ikindi bagaragaje ni uko abakoresha badafata umwanya uhagije ngo begere umukozi ku buryo buhoraho bamenye imikorere ye ndetse n’ibibazo ahura nabyo mu kazi ka buri munsi kandi nyamara biramutse bikozwe byafasha umukoresha kuzabasha gusuzuma imikorere nyayo y’umukozi bikamufasha kuzamura urwego ariho.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu micungire y’inzego za Leta uyu mwaka, gufatira hamwe ingamba zo kunoza imicungire y’inzego z’abakozi ba Leta n’ibyavuye mu bushakashatsi ku micungire y’abakozi ba Leta, yasoje abayitabiriye basabwe guhuriza hamwe imbaraga bakubahiriza amategeko, birinda ruswa, ikenewabo ndetse n’ibindi byose byatuma Leta ijyanwa mu manza zitari ngombwa, ahubwo buri wese agaharanira kuba urugero rwiza arangwaho imikoranire myiza ikwiye kuranga abakozi ba Leta.