Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MIDMAR izaha isakaro imiryango 34 yasenyewe n’imvura

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 31-01-2018 saa 09:42:41
Jeanne d'Arc De Bonheur, Minisitiri w'Imicungire y'Ibiza n'Impunzi yijeje isakaro abaturage bagezweho n'ibiza (Foto Gisubizo G.)

Mu rwego rwo gufata mu mugongo abaturage basaga 70 bagize imiryango 34 yo mu murenge wa Gitesi mu karere ka Karongi yasenyewe n’imvura idasanzwe iherutse kugwa,  Minisiteri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR) yabasabye gusuzuma no gukora ibarura kugira ngo abaturage bafite amazu ibisenge byayo byagurutse bakaba  basembereye bahabwe isakaro.

Jeanne d’Arc De Bonheur, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yijeje isakaro abaturage bagezweho n’ibiza (Foto Gisubizo G.)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi Habimana Protogene, avuga ko bafite ikizere ko abaturage bababaye kurusha abandi bagiye gufashwa bakava mu baturanyi aho bacumbikiwe by’agateganyo. Ati “Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Jeanne d’Arc De Bonheur, ari na we mboni y’Akarere ka Karongi yaradusuye mu gihe cy’umuganda rusange atwizeza ko bazadufasha kubona amabati ari uko tubanje kumenya imiryango ibabaye kurusha indi”.

Ku bijyanye n’uruhare rw’abandi bafatanyabikorwa nk’Umuryango utabara imbabare  wijeje kuzaha abana ibikoresho by’ishuri nk’amakaye n’ibindi bikoresho by’ibanze nk’ibiringiti, amasafuriya n’ibindi.

Uwishema Jonas wo muri Gitesi akaba ari umwe mu basenyewe, avuga ko bafite impungenge y’imyaka yabo yangiritse nk’ibigori, urutoki n’ibindi ku buryo igihembwe k’ihinga gitaha byazabagora kubona imbuto kuko imirima yangijwe n’ibiza.

 

 

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.