Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

MIDMAR irasaba buri wese kugira uruhare mu gukumira ibiza

Yanditswe na AYINGENEYE VALENTINE

Ku ya Apr 20, 2018

Minisiteri yo gucunga Ibiza n’Impunzi (MIDMAR) irasaba Abanyarwanda bose kugira uruhare mu gukumira ibiza aho bishoboka, buri wese akabigira inshingano.

Ibi ni ibisabwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri Minisiteri yo Gucunga Ibiza n’Impunzi, Habinshuti Philippe. Ni mu gihe imvura ikomeje kugwa hirya no hino yangiza byinshi, imyaka, ikanasenya amazu.

Imyuzure iterwa n’imvura nyishi mu byo yangiza harimo n’imyaka. Abantu bakangurirwa gukumira ibiza bitaraba

Habinshuti Philippe yagize ati “Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco wo gukumira ibiza ndibutsa buri Munyarwanda wese ko gukumira ibiza no kugabanya ingaruka zabyo ko ari inshingano ya buri wese. Buri muturage akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, akamugira inama igihe abona ko hari ibikorwa akora byateza ibiza nko gutwika amashyamba cyangwa se guta ibintu bishobora guteza inkongi. Abaturage kandi barasabwa kugira bagenzi babo inama zo kwimuka no kudakomeza gutura ahantu hashobora guteza ubuzima bwabo akaga”.

MIDIMAR kandi iributsa abaturage kuzirika ibisenge by’amazu bigakomera, kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga, gutera ibiti ku misozi ihanamye mu rwego rwo gufata no kugabanya umuvuduko w’umuyaga, guhoma neza inzu, zikarindwa gucengerwamo n’amazi, gufata amazi yo ku mazu no kuyayobora neza, gusukura za ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda kuko ibyo byose bibuza amazi gutambuka, guca imiringoti, amaterasi y’indinganire no guteraho ibyatsi bifata amazi, kugenzura ahantu hose hari insinga z’amashanyarazi zidatwikiriye hagakorwa neza kuko iyo zihuye n’amazi bikurura inkongi y’umuriro.

Habinshuti yakomeje avuga ko muri iki gihe kandi byagaragaye ko inkuba zikomeje guhitana abantu abandi bagakomereka.  Ku bw’ibyo MIDIMAR yibutsa abantu gushyira imirindankuba ku nzu zabo cyane cyane ku nzu zihurirwamo n’abantu benshi nk’insengero, amashuri, amazu y’ubucuruzi, inganda n’izindi.

Ati “Buri wese kandi asabwa kwirinda imyitwarire yatuma akubitwa n’inkuba nko kugama munsi y’ibiti igihe hagwa imvura ivanze n’inkuba, gukoresha ibikoresho bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe inkuba zikubita cyangwa imvura igwa, no kubahiriza andi mabwiriza ajyanye no kwirinda inkuba.

Abaturage kandi bagomba gutabarana igihe habaye ibiza ndetse no gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi zibegereye igihe bahaye Ibiza”.

Habinshuti anavuga ko ibiza bigira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu kuko iyo bibaye, Minisiteri yo gucunga ibiza n’impunzi n’izindi nzego zitandukanye batanga ubufasha bw’ibanze ku bo byagizeho ingaruka ndetse n’inkunga mu gusana ibyangijwe n’ibiza.

Izabayo Collette, umuturage wagezweho n’ingaruka z’ibiza utuye mu murenge wa Gitega, Akagali ka Kinyange yagize ati “Imvura yiri tumba rwose yansenyeye inzu igikuta kiratugwira mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2018 ariko ndashima Imana ko twabashije kuvamo turi bazima n’ubwo twakomeretse ariko si cyane”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko ubu hifashishwa umuganda mu kumusanira inzu kandi ko yishimiye uburyo yatabawe vuba ndetse akitabwaho n’ubuyobozi n’abaturage muri rusange bamufasha kubona aho aba n’umuryango we.

Maps on Disasters

Laws, Policies and Regulations

Data

E-recruitment

Employee Self-Service

Refugee status determination

Partners

Service charter

Returnees Information System

 

Weather Forecast

Corruption convicts database