27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

 Mico yasubitse ibitaramo bye byo kurwanya igituntu

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 16-03-2020 saa 17:33:04
Umuhanzi Mico The Best

Turatsinze Prosper ukoresha mu buhanzi izina rya Mico The Best yari yarateguye ibitaramo byari kuzenguruka igihugu hagamijwe kurwanya indwara y’igituntu ariko  kubera icyorezo cyugarije Isi cya Coronavirus byatumye uyu muhanzi asubika ibi bitaramo.

Uyu muhanzi mu mpera z’iki cyumweru ni bwo  yari butangire ibyo bitaramo.

KIKAC Music  ifasha Mico The Best  ni bo batangaje ko uyu muhanzi atagikoze ibyo bitaramo byari kubanziriza mu karere ka Nyagatare.

Uhujimfura Claude uhagarariye iyi kompanyi yatangaje ko ubu icyo bagiye gukora ari ukwifatanya n’abandi bagakangurira abantu kwirinda Coronavirus ihangayikishije Isi yose muri rusange.

Yagize ati “Ibitaramo byacu byo kurwanya igituntu twabisubitse kubera Coronavirus, ubu ni ugufatanya n’abandi tugashishikariza abantu kwirinda. Tuzajya tubikora twifashishije imbuga nkoranyambaga cyangwa tuge mu itangazamakuru gutanga ubutumwa”.

Avuga ko ibyo bitaramo basubitse bizakorwa ari uko iyi ndwara yabonewe umuti cyangwa itagihangayikishije Isi.

Ibitaramo bya mbere byari byarabaye basigaje ahantu hake harimo Nyagatare, Rwamagana, Rubavu, Musanze na Huye.  Ku itariki ya 23 Mutarama 2020, ni bwo Mico yamuritse ku mugaragaro gahunda yo kurwanya igituntu yiswe ‘Friend to Friend Campaign’, urwo rugamba akaba arufatanyije n’inzu imufasha gutunganya umuziki we ya KIKAC hamwe n’ikigo k’Igihugu kita ku buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa.

Mico avuga ko igitekerezo cyo kurwanya iyo ndwara yagikuye mu nama yitabiriye yavugaga kuri iyi ndwara, kuko yasanze hari abantu benshi batazi ibyayo, yiyemeza gukangurira abantu kuyirinda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ritangaza ko ku Isi abantu barwara igituntu gisanzwe buri mwaka ari 132/100,000 naho 6.4/100,000 bakarwara igituntu k’igikatu.

Umuhanzi Mico The Best azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Umutaka”, “Twembi”, “Save the date” n’izindi.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.