Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Mico yagize imvune mbere gato y’umukino wa Sofapaka na AFC Leopards

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Dec 23, 2018

Mico Justin  ukinira hagati mu ikipe ya  Sofapaka FC muri Kenya  akaba akomoka mu Rwanda  yagize imvune mbere gato y’umukino w’umunsi wa  gatatu wa shampiyona   wahuje ikipe ya  Sofapaka FC na AFC Leopards.

Mico Justin ubwo yagiraga imvune mbere gato y’umukino Sofapaka FC yanganyijemo na AFC Leopards ibitego 2-2

Uyu mukino wabaye ejo hashize tariki 22 Ukuboza 2018 warangiye ikipe ya Sofapaka FC inganyijena AFC Leopards ibitego 2-2. Mbere gato y’uko umukino utangira ubwo abakinnyi barimo bishyushya, Mico Justin  wari mu bakinnyi 11 bagomba kubanza mu kibuga  yagize  imvune yo mu ivi bituma hashyirwamo Tom Adwar.

Nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa 3, ikipe ya Sofapaka FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 4 mu mikino 3 naho ikipe ya AFC Leopards iri ku mwanya wa 12 n’amanota 2. Mu mukino w’umunsi wa 4, Sofapaka FC izakina na Ulinzi Stars tariki 29 Ukuboza 2018 naho AFC Leopards izakine na  Vihiga United  nayo  tariki 29 Ukuboza 2018.

Iyi kipe ya Sofapaka FC ikaba inakinamo Kumba Soter na we werekeje muri iyi kipe avuye muri AS Kigali. Ikipe ya AFC Leopards yo ikaba ikinamo Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” akaba yaragiye muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports.