Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Mfumukeko yizeye ko hazajyaho ifaranga rimwe rya EAC

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 12-11-2018 saa 08:24:56
Amb. Chatres Alison uhagarariye inyungu za Australia mu bihugu bine ari byo u Rwanda, Tanzaniya, Kenya, n’u Buganda aha inyandiko ze Umunyamabanga Mukuru wa EAC Mfumukeko (Foto EAC)

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu by’Akarere y’Iburasirazuba (EAC), Amb. Liberat Mfumukeko, avuga ko yizeye ko ifaranga rimwe rya EAC rizashyira rikajyaho.

Avuga ko ashingiye ku bushake bwa politiki buhari, asanga hakiri ikizere cy’uko amasezerano ashyiraho ifaranga rimwe azashoboka.

Amb. Mfumukeko yabivugiye ku biro bikuru bya EAC, ubwo Amb. Chatres Alison uhagarariye inyungu za Australia mu bihugu bine ari byo u Rwanda, Tanzaniya, Kenya, n’u Buganda, yamushyikirizaga inyandiko zimuha uburenganzira bwo guhagararira ibyo bihugu.

Ni umuhango wabereye wabereye ku biro bikuru bya EAC, Arusha muri Tanzania, nk’uko byatangajwe n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC.

Amb. Chatres Alison uhagarariye inyungu za Australia mu bihugu bine ari byo u Rwanda, Tanzaniya, Kenya, n’u Buganda aha inyandiko ze Umunyamabanga Mukuru wa EAC Mfumukeko (Foto EAC)

Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bwatangaje ko nyuma yo kwakira no kugirana ibiganiro n’intumwa ya Australiya muri byo bihugu, Amb. Mfumukeko yatangaje ko, ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umuryango ahanini Australia ari yo izabigiramo inyungu nini.

Mfumukeko yakomeje agira ati “Ibihugu bya EAC bizana ibikoresho by’ubuhinzi birimo imashini ziva mu gihugu cya Australia, mu gihe ibihugu bya EAC byohereza ibihingwa ngengabukungu nk’ikawa, icyayi hamwe n’indabo, cyane ko umuryango ufite amahirwe akomeye ku ishoramari bishingiye ku bikorwa remezo, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ubucukuzi”.

Ms. Chartres Alison avuga ko afite ikizere cy’uko gukomeza korohereza ubucuruzi bizashoboka, abishingiye ku masezerano aherutse gushyirwaho umukono agamije isoko rimwe muri Afurika, bikazoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika, n’ishyirwa mu bikorwa ry’ishyirwaho rya gasutamo imwe ibihugu by’akarere bihuriyeho (SCT: Single Customs Territory).

Yagize ati “EAC ni amahirwe y’isoko rigari, rishobora kureshya abashoramari ba Australia. Amasezerano yo koroshya ubucuruzi, ndetse n’ishyirwaho rya gasutamo imwe, ni bimwe mu biteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi ku mugabane w’Afurika no mu karere, harimo no gucuruzanya n’ibindi bihugu byo ku migabane y’Isi.’’

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.